Umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri iki gitondo wigaranzuye ingabo za Leta FARDC mugace ka Bishusha, ndetse barabasunika babasubiza inyuma, ubu imirwano ikomeye ikaba iri kubera mu mujyi wa Bishusha ndetse no mugace ka Burungu.
Ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zakomeje gushinjwa n’izi nyeshyamba kubendereza, no kubagabaho ibitero , n’ubwo izi nyeshyamba kenshi zahitaga zibasubiza inyuma, ndetse zikabanyaga tumwe muduce zayobora ga.
Izi nyeshyamba bivugwa ko itsinda rimwe riherereye mu mujyi wa Bishusha irindi rikaba riri kurwanira mugace ka Burungu, aho kugeza nanubu imirwano ikomeye iri kubera.
Isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iherereye mu mujyi wa Bishusha yatangaje ko izi nyeshyamba zasubije inyuma izi ngabo zari zabateye kuburyo bugaragara, nk’uko akomeza abivuga ngo izi ngabo za Leta zimwe zatangiye gukuramo akazo karenge, zikiyambura impuza nkano yazo zikiyambarira nk’abaturage.
Ibi bibaye nyuma y’uko umukuru w’igihugu asubitse urugendo yagombaga kugirira muri Qatar akaba yari kuruhuriramo na Perezida Kagame kugira ngo baganire kukibazo cy’umuteno ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Umuhoza Yves
(Ambien)