Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC
Amakuru ya Rwandatribune.com, aturuka muri Congo imirwano yahereye mu rukerera rwo muri iki gitondo kugeza saa tanu z’amanwa. iyi mirwano yahuje ingabo za FARDC na FDLR, aho izi ngabo zabashije kumenera mu birindiro by’ahitwa Parisi bya Jenerali Omega, waje gukizwa n’amaguru.
Iyi mirwano yabereye muri Gurupoma ya Tongo, Terirwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aravuga ko, uyu Koloneri Gaspard Afurika yari akuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani,Col.Gaspard yiyongereye kuri Koloneri Manudi uherutse gutabwa muri yombi na FARDC.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru www.interview.cd Maj.Ndjike-Kaiko Guillaume, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru,yemeje urupfu rw’uyu murwanyi, avuga ko yari umurwanyi ukomeye muri kariya gace kandi ko yari yarubatse amatsinda y’abasahuzi yajujubije abaturage.
Ingabo za FARDC zatangije ibitero byo guhiga imitwe yose yitwaje intwaro ikorera k’ubutaka bwa Congo hakaba haremejwe amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’akarere amakuru Rwandatribune.com,ikesha Jene afrique,nuko aya masezerano atangira gushirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha,kandi FDLR,RUD URUNANA na FLN akaba ariyo mitwe iri ku isonga igomba kugabwaho ibitero simusiga.
Mwizerwa Ally