Uruhare rwa Gen.Maj Hakizimana Antoine Jeva ruravugwa mu iyicwa rya Gen.Major Gaseni wishwe aguye mu gico yari yatezwe na Mai Mai John.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Likarite ya Kalonge,muri Gurupoma ya Kabere,Teritwari ya Karehe muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko hashize icyumweru Gen Majoro Niyirora Gaseni wari ushinzwe ibikorwa by’amashuri ya gisilikare muri FLN yishwe arashwe,na Mai Mai John inyeshyamba z’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatembo zigenzura ako karere.
Umwe mu bantu bari hafi ya Gen.Habimana Hamada waganiriye na Rwandatribune yavuze ko uyu mu Jenerali ubwo ingabo za leta ya congo zasenyaga ibirindiro bya FLN biri ahitwa mu Rutare rwa Kalehe byaje no kugwamo uwari Umuyobozi mukuru wa FLN Lt.Gen Irategeka Wilson Nyakwigendera Gaseni yahise ahungira mu bice bya Kabere n’ingabo nkeya.Gusa aho havukiye igice cya Kiga na nduga muri CNRD/FLN Gen Gaseni uvuka i Nyamagabe yanze kugendera kw’irondakarere ahitamo kuguma ku ruhande rwa Gen Habimana Hamada usanzwe ari Komanda Mukuru wa FLN.
Uyu ni umurambo wa Gaseni bawimuye
Mu buhamya yahaye Rwandatribune.com Gen Gaston umukongomani wo mu bwoko bw’Abavila ,ukuriye Mai mai auto-defense uvuga yabanaga na Gen Gaseni yavuze ko yumvishe Gen.Niyirora Gaseni amubwira ko yahamagawe na Gen.Hakizimana Jeva, amusaba kujya guhura n’abaterankunga ba FLN ahitwa Bunyakiri,gusa Gen.Major Gaseni nubwo yagiye ,akaba yari afitiye amakenga urwo rugendo kubera ko hari hashize igihe yakira amakuru avuga ko Gen Jeva ashaka kumwica kubera ko yanze kumujya inyuma ku makimbirane afitanye na Lt.Gen Habimana Hamada ndetse akaba yaranze kumusanga no mu ishyamba rya Kibira.
Nyakwigendera Gaseni Akiri muzima
Uyu mu Jenerali Gaston kandi yemeje ko hadaciye amasaha abiri yaje kumenya amakuru ko mugenzi babanaga yishwe aguye mu gico cy’abagizi ba nabi ndetse agapfana n’abasilikare batanu bashinzwe kumurinda. Kubwa Gen.Gaston asanga ntahandi yashakira urupfu rwa Nyakwigendera usibye Gen.Hakizimana Jeva waba wabigizemo uruhare.
Umusilikare wo ku rwego rwa Majoro wa FLN ubana bya hafi ya Col.Mbandaka ukuriye FLN mu gace ka Kirembwe ho muri Fizi,utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we,yabwiye Rwandatribune ko Lt.Gen Hamada afite amakuru y’impamo ko Gen.Gaseni yagambaniwe na Jeva kandi ko Gen.Jeva ari gukoreshwa n’umwanzi muri iki gihe bityo bakaba badashidikinya ku bugambanyi Gen.Antoine Jeva arikubakorera muri iki gihe.
Gen.Major Niyirora Gaseni ni munti ki?
Amazina ye nyakuri yitwa Niyirora Ezechiel uzwi ku mazina ya Gaseni Jean Pierre Eli Hadji Habakuki .Yavukiye mu Murenge wa Cyanika,Akarere ka Nyamagabe,Intara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Mu mwaka wa 1994 ubwo ingabo za RPF zatsindaga ingabo za FAR zigahungira mu cyahoze ari Zayire ,Gaseni Niyirora yari afite ipeti rya Liyetena akaba yarabarizwaga muri Jandarumori mu kigo cya Kacyiru,akaba yarinjiye muri ESM mu mwaka wa 1989 mu cyiciro cya 25,assize abana batanu n’umugore bakaba baba muri Zambiya.
Mwizerwa Ally
Nabandi Niko bizagenda rwose Bo nibakomeze bagume mumashyamba gusa nagira inama abafite amatwi bakaza bakatuyobora cg bakoyoborwa bakubaka igihugu cyababyaye
N’iyo waba impunzi utinya gutaha,ntabwo biguha uburenganzira bwo gufata imbunda ngo urwane.Uko byagenda kose,Imana itubuza kurwana,ikadusaba “gukunda n’abanzi bacu” nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zaburi 5:6 havuga.Imana itubuza “kwihorera” (revenge).Bisome muli Abaroma igice cya 12 umurongo wa 19.Ibyo nubwo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.Nta na rimwe bivanga mu ntambara zibera muli iyi si.Imana ivuga ko abakora ibyo itubuza bose batazaba mu bwami bwayo.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye Imana.
murinda mupfa nk’imisega iyo mu msahyamba mwatashye iwanyu ko ari amahoro
Ingengabitekerezo iragatsindwa! Buriya ngo aho gutaha mu Rwanda, bo bemera gupfa kuriya! Ariko uziko nanubu batemera ko batsinzwe! Nge nabagira inama y’ubuntu. RDF ntawe ujya ayikubita bityo sibo bazaba abambere kuyikubita! Kabiri, niba ntacyaha bashinjwa, nibatahe, nta munyarwanda wabuzwa gutaha. Gatatu: Niba hari abikekaho ibyaha, nibishyikirize ubutabera niba batinya nibake ubuhungiro. Kurwana na RDF babiveho ntibazabishobora. Naho ubundi bazashira! Reba ukuntu umubiri wa Gen. Majoro uhambiriiwe ku giti nkinyamanswa y’ishyamba imaze kwicwa n’abahigi! Koko? Ntabwo barusha Afande Rwarakabije kumenya igisirikare no gufata ibyemezo. Ubu ari kumwe n’umuryango we mu kiruhuko k’izabukuru mu cyubahiro kigenerwe umu Ofisiye mukuru wabaye mu ngabo z’u Rwanda.
Aho gusuzugurwa wapfa nk’isenene , ubu se Rwigara yahaye Kagame mwene Rutagambwa na RPF ye bike ntiyoshwe nk’igikeri
Igihe cyose hari batarumva ko igihugu n’ibyiza byacyo bigomba gusangirwa ntawuhejwe cg ngo asuzugurwe nta mahoro azakibonekamo hazajya habaho agahenge gusa
Ariko sha mupfa kumva ibintu bivugwa ninzererezi mukabisamira hejuru buhumyi! Rwigara ntabwo ariwe watanze umusanzu wenyine kuko ntiyabaga no mu gihugu. Yabaga Kenya. Kandi Rwigara niba yaratanze n;umusanzu ntiyarengeje ibuhumbi 500. Ndakubwiza ukuri. Iyo ibintu bimaze gutungana, nuwabibonye bikorwa agerageza kw’isanisha ho. Uwabaye umuyozi, benshi bagatangira kuvuga ko ari mwene wabo.
Ese abatanze ubuzima bwabo bo ubavugaho iki? Ngo Rwigara! Ibibazo bya Rwigara n’umuryango we barimo nibo babyikururiye! Kuba warantanze umusanzu ntibiguha uburenganzi bwo kwica amategeko. Usibye na Rwigara nta nundi wigeze yihanganirwa kwica amategeko k’ubuyobozo bwa RPF.
Ahaaa.none abo bantu baha amakuru rwanda tribune kuki ataribo bamwishe.ariko Jeva muramutinya wee.ibintu byose ni Jeva.ubanza nubukungu bwurwanda ariwe utuma butazamuka.Icyo nabwira abayoboye igihugu nuko bashyira hasi umupira bagakora politiki ibanisha abanyarwanda aho gukora iyo agatsiko.bitabaye ibyo abana banyu nibo bazabavuma kubera umuruho muzabasigamo.niba mwe byarabahiriye gutekinika.ntimwibwire ko no kubabakomokaho ariko bizahora!ariko kdi amatwi arimo urupfu ntiyumva!
Ibyo uvuga nibiki.nunde utekinika?tubanye neza namahanga.abaturage barishimye ku kigero cya 98 kwijana.turi muri vision venti disi