Abaturage bo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera baranenga Ubuyobozi bw’Akarere kubarangarana kugeza aho isoko bari batangiye kubakirwa rimaze amezi asaga 7 rihagaze, none rikaba riri kumeramo ibyatsi.
Umwe mu bacuruzi twasanze ku kibuga cyasimbuye aho bari kubaka isoko, yabwiye Rwandatribune.com ko batazi impamvu ryahagaze, dore ko bikomeje no kubagiraho ingaruka.
Yagize ati:”Nk’ubu turi kubona imvura iri gukuba, tukavuga tuti reka twanure dutahe, imyenda ireke kunyagirwa, ibiribwa bireke kunyagirwa, tukanura gutyo. Ukeneye ikintu yaza ku mugoroba bimwe akakibura kubera byatewe n’imvura, baraje baravuga ngo bagiye kutwubakira isoko ariko uburyo byahagaze ntitubizi”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bungwe, buvuga ko habaye ikibazo cy’uko Akarere ka Burera kohereje amafanga menshi, umurenge udafitiye ubushobozi bwo gukoresha basaba Akarere ko Katanga isoko uritsindiye akaba ariwe uza gusubukura ibikorwa byo kuryubaka.
Kamuhanda Alexandra Umukozi Ushinzwe Irangamirere mu Murenge wa Bungwe, avuga ko bandikiye akarere ariko ntikabasubiza.
Yagize ati:”Uko amabwiriza ameze, isoko ritarengeje miliyoni icumi ritangwa n’akanama k’amasoko ku murenge, iyo arenze ritangwa n’akarere. Bayatwoherereza natwe twakoze inyandiko tubasaba uko twayakoresha ntibadusibiza”.
Umuyobozi w’Akarere Burera, Uwanyiringira Marie Chantal, avuga ko bamaze kubona rwiyemezamirimo ndetse n’amasezerano yamaze gusinywa igisigaye ari uko ibikorwa bitangira mu minsi ya vuba.
Ati:”Amasezerano yamaze gusinywa, rwiyemezamirimo yarabonetse igisigaye n’ugutangira. N’umurenge twawoherereje kopi, ubu bitarenze mu cyumweru gitaha imirimo izasubukurwa”.
Uretse ibikorwa byo kubaka isoko byadindiye, abutarage bari barubatse kuri iri soko, baberewemo ideni rya miliyoni eshanu.
gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko igomba gushyirira ibikorwaremezo bihagije ku mipaka cyane uhuza u Rwanda na Uganda, mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abaturage begereye umupaka.
Muri ibi bikorwa hakaba higanjemo amashuri, amavuriro n’amasoko.
NKURUNZIZA Pacifique