Hari kuwa mbere , tariki ya 10 ubwo ubugenzacyaha ( RIB ) bukorera mu karere ka Burera bwataga muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde Majyambere Didas n’abakozi batatu b’urwego rwa DASSO , bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage witwa Habumuremyi Telesphore bakundaga kwita Sina wafungiwe mu biro by’umurenge wa Ruhunde akaza no guppfiramo.
Nkuko Rwandatribune .com yakomeje kubibakurikiranira , kuwa 16 Gashyantare 2020 , Majyambere Didas na bagenzi be bashyikirijwe urwego rwisumbuye rw’ubushinjacyaha bwa Musanze kugira ngo babazwe n’imbere y’ubushinjacyaha banisobanure kubyo baregwa.
Nyuma yo kumva abaregwa bisobanura , nkuko bisanzwe , ubushinjacyaha bwashyikirije Dosiye urukiko rwibanze rwa Cyeru kugira ngo ruburanishe urubanza rw’ifunga n’ifungura by’agateganyo.
Ku itariki ya 25 Gashyantare 2020 nibwo Majyambere Didas na bagenzi be ndetse n’ababunganiora mu mategeko bageze imbere y’inteko y’iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Cyeru , iyobowe na Kazungu ari kumwe n’umwanditsi w’urukiko ariko ababuranyi bamaze gusomerwa imyirondoro yabo , bavuga ko batari buburane ahubwo batanga inzitizi ivuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko . Aha basabaga urukiko ko rwakwiherera rukabanza rugasuzuma inzitizi yari imaze gutangwa n’abaregwa , aho bavugaga ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko basaba ko bafungurwa bakazaburana bari hanze.
Ubushinjacyaha buhawe ijambo ku nzitizi yari imaze gutangwa n’abaregwa , bwavuze ko kuba iminsi bemererwa n’itegeko yararenze ngo byaturutse ku ikoranabuhanga kuko kwinjiza Dosiye muri sisiteme (Systeme) byanze kubera ihuzanira (Network cg Reseau) ritakoraga neza ari nabyo byatumye ngo iminsi irenga , bityo bugasaba urukiko kudaha agaciro iyo nzitizi yatangwaga n’abaregwa.
Perezida w’inteko y’iburanisha Kazungu agendeye ku itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ndetse n’itegeko nshinga aho uregwa aba afite iminsi itanu afunzwe n’ubugenzacyaha nabwo n’indi itanu afunzwe n’ubushinjacyaha.
Ku ruhande rwa Majyambere Didas na bagenzi be siko byagenze kuko iminsi bamaze bafunzwe yarenze iyo amategeko ateganya. Bityo Perezida w’iburanisha mu ijwi riranguruye avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuri uyu wa gatatu , tariki ya 26 Gashyantare 2020 saa saa cyenda.
Nkuko Perezida w’iburanisha Kazungu yari yabibwiye abarega (Ubushinjacyaha n’abaregwa) , imbere y’imbaga y’abaturage bari baje kwiyumvira isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa , urukiko rumaze gushishoza no kureba icyo amategeko ateganya , rwafashwe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde Majyambere Didas na bagenzi be bakazaburana bari hanze.
Nkuko itegeko ribisobanura ngo ukekwaho icyaha , iyo yitabye ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha ashobora kubazwa agataha cyangwa se agafungwa kumpamvu zitandukanye zirimo ibimenyetso bihagije bimuhamya icyaha ( Indices sérieux de Culpabilité) , kumucungira umutekano cyangwa se birinda ko yasibanganya ibimenyetso.
Kuba Majyambare Didas na bagenzi be barekuwe by’agateganyo n’urukiko rwibanze rwa Cyeru , ntibivuze ko babaye abere , gusa urukiko ruzakomeza kubakurikirana ariko baburana bari hanze kandi Rwandatribune.com izakomeza kubibakurikiranira no kubibagezaho kugeza urubanza nyirizina rupfundikiwe.
SETORA Janvier