Minisiteri y’ubuzima rusange mu gihugu cy’ Uburundi yatangaje ko indwara y’ Ibihara izwi nka MPOX yibasiriye abaturage bomumujyi wa Bujumbura ifite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima rusange, Lyduine Baradahana kuri uyu wa Kane, yavuze ko ikibazo cy’iyi ndwara cyagaragaye mu Burundi kirimo gukurikiranwa kandi abo iyo ndwara yagaragayeho bakomeje kwitabwaho.
Iyi ndwara yari isanzwe izwi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imaze kwibasira abatari bake by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse bamwe ikaba yaranabahitanye.
amakuru avuga ko iyi ndwara ishobora kuba yazanwe na bamwe mu barundi bakunda gukorerera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,by’umwihariko ku mipaka bihana imbibi bajya gushaka ibikomoka kuri Peterori n’izindi serivisi,ibi bikaba byateje impungenge z’uko ikwirakwira ryayo ryakwiyongera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse kwihanangiriza igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kubera ko hamaze gupfa abantu benshi bazize virusi ihindagurika yiswe Mpox.
Mpox, yahoze yitwa monkeypox, ikomoka mu muryango umwe n’indwara y’ibihara, ikaba ifite ibimenyetso bisa n’ibicurane ndetse n’ibisebe . Ibimenyetso byayo biboneka nk’ibyoroshye, ariko bishobora guhitana abantu mu gihe batayivuje neza.
DUKUNDANE JANVIERE CELINE
Rwandatribune.com