Kuva ejo hashize, hagaragaye amafoto menshi y’abantu bambaye ubusa, bakubitwa baryamye bubitse inda hasi. Nta bandi , ni inyeshyamba zafatiwe ku cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2020 , muri Komini Nyabiraba mu burengerazuba bwa Repubulika y’Uburundi. Bose uko bafashwe bari 14 , ariko abagera kuri 11 mubari bagize iryo tsinda barishwe nkuko amakuru aturuka kuri SOS Burundi abyemeza.
Iki kinyamakuru Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru gikomeza kibivuga ko byemezwa n’amafoto yafatiwe mu gace ka Mugoti , muri Komini ya Nyabiraba mu ntara ya Bujumbura mu burengerazuba bw’Uburundi ahazwi cyane nka «Bujumbura Rural ».
Abahamya babyo , bavuga ko abo bagabo bose hamwe uko ari 14 bafashwe ahagana nyuma ya saa sita ku cyumweru.
Umwe mu batangabuhamya utuye Mugoti aganira na SOS Medias Burundi , ikinyamakuru cy’i Burundi Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru , aragira ati « Ahagana saa munani z’amanywa , habaye imirwano itaramaze umwanya munini , ubwo umutwe w’abitwaje intwaro werekezaga kuri Komini ya Mutambu, Komini yegeranye n’iya Nyabiraba.»
Nkuko bivugwa n’abahatuye ngo abantu batatu berekanwe nk’inyeshyamba , baramenyekanye kuko babiri muri bo ni abo muri Komini Mubimbi muri iyi ntara ya Bujumbura mu gihe undi wa gatatu ari umwarimu ukomoka Komini ya Gatara mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi.
Polisi yaho byabereye , yari imaze iminsi mike yarimukiye mu kibaya cya Komini ya Isale muri iyi ntara ya Bujumbura.
Ku mafoto acicikana , aba bagabo bambaye imipira y’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD ) bariho bakubita bikomeye no gutera ubwoba abakurikiranwa.
Abaturage bavuga ko ari urubyiruko rw’ imbonerakure bari barijanditse mu bikorwa bibi bibangamiye Polisi.
Perezida w’ihuriro FOCODE (Forum pour la Conscience et le Développement), tugenekereje mu kinyarwanda akaba ari ihuriro riharanira gushyira mu gaciro mu iterambere , Pacifique Nininahazwe agira ati « Hashize imyaka myinshi havugwa inyeshyamba z’Imbonerakure zitwaje intwaro zikishora no mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu. Buri gihe iyo ingabo zatangiye ibikorwa byo guhiga inyeshyamba , nibo bagaragara mu bikorwa bibi ndengakamere. Nk’ibibera muri Bujumbura y’icyaro ni kimwe mu bimenyetso bibishimangira.
Ishyaka CNDD-FDD ifite inshingano yo guhagarika ibyo bikorwa by’ubunyamaswa , ariko simpamya ko bafite ubushake bwo kubikora mu gihe bakoresha ubunyeshyamba mu kurinda abarundi hakoreshejwe iterabwoba. Mbere na mbere nuko ubuyobozi bw’igihugu butekereza kuri iyo mibereho y’abanyagihugu. N’urundi rubyiruko rw’ishyaka rya Politiki , rukoze nk’imbonerakure , ryakurwaho n’imigambi yabo ntigerweho. Abahura nabo ntibabona ububi bwabyo n’ingaruka bibafiteho ubwabo.»
Nkuko abatangabumamya babivuga , ngo amakuru atarizerwa n’ubutegetsi ndetse n’urwego rwa Polisi nuko ngo abantu 11 bishwe muri 14 babaye nk’ibitambo.
Kuwa 19 Gashyantare 2020 , amajwi yamvikanye akwirakwizwa hirya no hino mu itumanaho ni kimwe mu bigaragaza ko izo nyeshyamba z’imbonerakuire zari zifite gahunda y’igiteroshuma mu ntara ya Bujumbura. Benshi bafashwe n’inzego za Polisi n’izishinzwe iperereza.
SETORA Janvier