Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buratangaza ko bufatanyije n’Ingabo za Mozambique, babashije kubohora abaturage 600 bari barashimuswe n’ibyihebe bikabajyana mu ishyamba riri mu Karere ka Mocomia.
Ingabo z’u Rwanda zasohoye itangaro kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022 rivuga ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’Abasirikare ba RDF bari mu butumwa bw’amahoro muri Cabo Delgado muri Mozambique, ingabo za Mozambique ndetse n’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC.
Iri tangazo rya RDF rivuga ko aba baturage 600 bari bamaze igihe barashimuswe n’Ibyihebe byo mu mutwe wiyita Leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Mozambique bakabajyaha mu ishyamba ryitwa Catupa riherereye mu majyaruguru y’Akarere ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado.
RDF ifatanyije n’ingabo za Mozambique ndetse n’iza SADC, babanje kugaba igitero ku birindiro by’ibi byihebe, zibanza kubisenya ubundi bihita bihungira mu tundi duce two muri aka Karare.
Ingabo z’u Rwanda zitangaza ko ibikorwa byo guhiga ibi byihebe, bikomeje kugira ngo zibirandurane n’imizi yabyo.
Si ubwa mbere RDF ikoze igikorwa nk’iki cy’ubutwari mu Ntara ya Cabo Delgado kuko kuva yagera muri iyi Ntara ari bwo yabashije kugira amahoro ndetse bamwe mu baturage bari baravuye mu byabo kubera ibikorwa by’ibyihebe bakaba barashije kubisubiramo.
RWANDATRIBUNE.COM