Bangui ,Umururwa mukuru wa Centrafrica kuwa 23 Mutarama 2021 hasesekaye itsinda ry’ingabo z’Uburusiya zizwiho ubuhanga buhanitse mu guhangana aho rukomeye. Iri tsinda ry’ingabo zasesekaye ku kibuga cy’indege I Bangui ku saha ya saa 10h04 z’ijoro nkuko ikinyamakuru (Corbeaunews-Centrafrique) kibivuga .
Bivugwa ko Perezida wa Centrafrica Prof. Faustin Archange Touadera na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gen. Henri Wanzet Linguissara aribo ubwabo baje kwakira iri tsinda ry’ingabo zaturutse mu gihugu cy’Uburusiya ubwo zageraga ku kibuga cy’indege cya Mpoko mu murwa mukuru Bangui.
Ku rundi ruhande ariko Inyeshyamba za CPC ziyobowe n’uwahoze ayobora iki gihugu Francois Bozize nazo ntizicaye ubusa kuko bivugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize nazo zakiriye itsinda ry’ingabo zishyurwa zituritse mu gihugu cya Cameroun. Ni itsinda ry’abasirikare baba Fulani basanzwe bakora akazi k’ubucanshuro mu ntambara zitandukanye ku mugabane wa Afurika riyobowe na Abbas Sidiki.
Abbas Sidikki n’ingabo ze ni bamwe mu bagize uruhare mu ntambara y’impinduramatwara ya Libya yarangiye uwari Perezida wayo Muammar Ghadaffi yishwe mu mwaka 2011. Uyu Abbas n’ingabo ze barwanaga ku ruhande rw’abashakaga impinduka muri Libya byaje no kurangira batsinze urugamba.
Uhagarariye ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye buri muri Centre Mankeur Ndiaye, yanditse asaba umuryango w’Abibumbye ko wakongera umubare w’ingabo ziri muri iki gihugu aho yemezaga ko umubare uriyo udahagije mu kuba wahosha intambara imaze igihe iyogoza iki gihugu.
Abaturage ba Centrafrica kuri ubu ngo bari mu rujijo aho bemeza ko igihugu cyabo cyabaye isibaniro ry’inyeshyamba n’ingabo z’igihugu zifashijwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro MINUSCA.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru CNC bo ngo bakomeje kwibaza niba iyi ntambara igihugu cyabo kirimo koko ari iyabo cyangwa ari isibaniro ry’ibihugu bikomeye ku isi mu kugaragaza imbaraga zabo muri iki gikorwa.
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zifatwa zite?
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zirimo amoko abiri, hari abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye MINUSCA bafatwa nk’abakozi basanzwe b’umuryango w’abibumbye ndetse n’itsinda ry’ingabo zidasanzwe zagiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Iri tsinda ryoherejwe hagendewe ku masezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare yashizweho umukono na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Centrafrica Faustin Touadera mu mwaka 2019.
Ingabo z’u Rwanda zose ziri muri Centrafurika ziriyo mu buryo bwemewe n’amasezerano mpuzamahanga zitandukanye cyane n’ingabo zigurwa ngo zijye ku rugamba (Mercenaries) nkuko Inyeshyamba za Coalition des Patriotes pour le Changement(CPC) zibigenza.
Ildephonse Dusabe