Serivisi ishinzwe Protocol ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko kuri uyu wa Mbere taliki 02 Nzeri2024, hari bushyingurwe imibiri 200 y’abantu bahitanywe n’intambara.
Binyujijwe mu itangazo bigaragara ko ryashyizwe hanze ku wa 30 Kanama 2024, serivisi ishinzwe protocole ku rwego rw’intara ya Kivu Y’amajyaruguru, aho ivuga ko kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2024 , hazashyingurwa imibiri y’abantu 200 bazize intambara.
Ubwo butumwa bunagaragaza ko gushyingura bizabera kuri Stade de l’unite de Goma, iherereye mu mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Y’amajyaruguru.
Ariko kandi, n’ubwo iryo tangazo rivuga umubare w’abantu bazashyingurwa ( 200), ntirigaragaza igihe biciwe. Gusa rivuga ko bishwe n’intambara iki gihugu cya showeho n’u Rwanda.
Abateganyijwe kwitabira uwo muhango, barimo abakuru ba madini, abayobozi batandukanye ba korera Leta muri iyi ntara n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyi mbere mu gihugu ikorera i Goma.
Nk’ibisanzwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23, ariko u Rwanda rwagiye rubihakana kenshi, ahubwo rugashimangira ko ubutegetsi bw’iki gihugu bukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com