Umuvugizi wa leta ya DR-Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho , Patrick Muyaya yavuze ko nta mikoranire iki gihugu gifitanye n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ko ahubwo Leta y’u Rwanda icya mbere igomba kwemera ko ari abanyarwanda ndetse ko biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23.
Patrick Muyaya yakomeje avuga ko FDLR ari abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse ko Congo iri mu bikorwa byo gucyura impunzi kandi ko idakene gukorana na FDLR .
Ati: “Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR [kuko] yica mbere na mbere abanyecongo.”
Mu kiganiro na BBC ,Muyaya yagarutse ku ndege ya Gisirikare ya FARDC iherutse kurasirwa mu kirere cy’u Rwanda aho yavuze ko ari igikorwa cy’intambara kuko ngo iyi ndege yururukaga bisanzwe ijya kugwa ku ku kibuga cy’Indege cya Goma bityo ko kuyirasa yagombaga no kugwa ku basivile , ikibazo avuga ko cyirengagijwe n’u Rwanda.
Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR, ibi kandi byashimangiwe n’abarwanyi b’uyu mutwe baherutse gufatwa mpiri na M23 aho bavuze ko imyenda n’ibikoresho by’intambara babihabwa n’ingabo za Congo.
Aba barwanyi ba FDLR bashimangiye kandi ko bafatanya n’Ingabo za Congo mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 ndetse ko ari nabo baha imyitozo umutwe wa Nyatura.
Kinshasa ishinja Kigali guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.
Kinshasa ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.
Kigali ihakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi uyu mutwe wa FDLR ukaba ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida wa Congo , Tshisekedi aherutse kuvuga ko umutwe wa FDLR ntacyo utwaye , gusa nyuma y’iri jambo, uyu mutwe wahise utangaza ko uhari ukora ndetse wambariye urugamba rwo gutera u Rwanda ugakuraho ubutegetsi buriho.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’iri jambo , Patrick Muyaya yamushinje ‘kugira impunzi igikoresho cya politike’.