Abajura bitwaje intwaro batamenyekanye bambuye (bibye) inzu y’ubucuruzi icurururizwamo amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabunga amafaranga menshi ataramenyekana umubare.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, mu mujyi wa Bunia, mu murwa mukuru w’intara ya Ituri, ahagana mu ma saa moya z’umugoraba .
Umuvugizi wa polisi y’igihugu cya congo (PNC) i Ituri yavuzeko umubare w’abantu 2 aribo bapfuye, harimo umupolisi, umusivile, n’abandi bantu babiri bakomeretse.
Yagize ati: “Abantu 2 barimo umusivili n’umupolisi bishwe n’abajura bitwaje imbunda, baje kwiba muri iyi nzu y’ubucuruzi icururizwamo amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ‘
Abo bajura baje barasa abantu babiri barapfa abandi babiri bakomeretse bajyanywe mu bitaro, ” barangije bafata amararanga menshi barigendera.
Ibi bikaba byavuzwe na Major Roger Tibasima, umuvugizi wa polisi muri Ituri.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri I Bunia, yatubwiyeko mu mujyi wa Bunia hakozwe ubujura bw’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bakiba amafaranga menshi mu nzu y’ubucuruzi icururizwamo amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ko abantu 4 bakubiswe n’amasasu, Babiri muri bo bahise , abandi 2 bajyanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo bavurwe.
Amakuru akomeza avuga ko aya mabandi yitwaje intwaro ko yatwaye amafaranga menshi ataramenyekana umubare, ikindi kandi ngo n’uko ayo masasu yarashwe n’aba bagizi ba nabi yateje ubwoba abatuye muri uwo mujyi .
Ibi ngo bibaye hashize iminsi mike , abapolisi bo mu mujyi wa Bunia bafashe ingamba zitandukanye zo gukumira abajura , kurwanya ibyaha no gushimangira umutekano w’abaturage n’umutungo wabo.
Mu mezi 6 ashize , amazu yo gucuruza amafaranga hamwe n’abahindura amafaranga yibasiwe n’amabandi yitwaje intwaro akorera mu mujyi wa Bunia,
Akaba ariyo mpamvu abapolisi bo mu mujyi wa Bunia yari yafashe ingamba twavuze haruguru ariko bikaba byabaye ibyubusa ,abajura bakanga bakabaca murihumye.
Uwineza Adeline