Kubera intambara itoroshye imaze iminsi ibica bigacika mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bamwe mu banye congo bakomeje kuvuga ko intambara bishoyemo badashobora kuyitsinda, basaba Leta kuyoboka iy’ibiganiro aho gukomeza kurushya iminsi.
Ibi nibimwe mubyatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigaruriye Kitchanga, ndetse zigakomeza zegera imbere, mugihe ingabo za Leta zifite ibikoresho byisumbuye kure iby’izi nyeshyamba ndetse zikagira n’abafasha benshi barimo n’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner nyamara zikaba zihora zitsindwa ubutitsa.
Ni amwe mu magambo yanditswe na benshi asubirwamo n’uwitwa Israel Zito aho yavuze ati izinyeshyamba z’abatutsi ziturembeje ni abanye congo byaba byiza Leta iganiriye nabo aho gukomeza kurushya iminsi ngo turarwana kuko baratunaniye rwose.
Izi nyeshyamba za M23 zimaze igihe zirwanira uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu, ndetse inshuro nyinshi basabye Leta ko bagirana ibiganiro, ariko Leta yo irabihakana, basabye kandi ko hakubahirizwa amasezerano bagiranye 2009 nabyo birananirana ahubwo bahitamo gutangiza intambara kuri izi nyeshyamba.
Aba banye congo bakomeza bavuga bati “byamaze kugaragara rwose iyi ntambara nti twayitsinda cyakora kugira ngo harengerwe abaturage b’inzirakarengane bari kuzira iyi ntambara Leta ikwiriye kwemera kugirana ibiganiro n’izi nyeshyamba, ariko intambara igahosha.”
Leta ya Congo yakunze kuvuga ko idashobora gufata umwanya ngo iganire na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba, nyamara mu biganiro byabereye I Luanda muri Angola, imyanzuro yabyo yavugaga ko izi nyeshyamba zagombaga gusubira inyuma hanyuma Leta nayo ikagirana nabo ibiganiro.
Izi nyeshyamba zarekuye tumwe mu duce zari zafashe tujya mu maboko y’ingabo z’Afurika y’iburasirazuba, ariko nyamara Leta yatereye agate muryinyo ahubwo ingabo zayo zikomeza kugaba ibitero bikaze kuri izi nyeshyamba.
Ukurikije uko aba bahanga mu bya Politiki bo muri Congo babivuga iyi ntambara kugira ngo ihagarare ndetse n’umutekano uboneke muri kiriya gice cy’iburasirazuba bwa Congo ni uko hakurikizwa inzira y’ibiganiro aho gukomeza guhangana n’intwaro.
Umuhoza Yves