Mu butegetsi bwa Tshisekedi hamaze iminsi hari ukwikanga baringa byumwihariko mu bayobozi bakuru bashinjwa gukorana n’u Rwanda, aho noneho byafashe indi ntera nyuma yuko uwari umujyanama wa Perezida Tshisekedi, bivuzwe ko bamusatse bakamusangana Pasiporo y’u Rwanda.
Impaka zongeye kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko bivuzwe ko Fortunat Biselele wamenyekanye cyane nka Bifort, bamusanganye urwo rwandiko rw’inzira rw’u Rwanda rugifite agaciro.
Fortunat Biselele ari mu bafunzwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda bashinja ibinyoma byo kuba rufasha umutwe wa M23 no guteza umutekano mucye muri Congo.
Uyu munyapolitiki yatawe muri yombi hamaze iminsi havugwa ibihuha i Kinshasa muri Congo ko ari akorana n’u Rwanda aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yagiye gufungirwa muri Gereza Nkuru ya Makala, nyuma y’iminsi itanu yari amaze afungiwe ahantu hatazwi.
Uku gutabwa muri yombi kwaje gukurikira isaka ryakorewe mu rugo rwe, no kubanza kureba amakuru yose ari muri telefone ze ndetse n’ibindi bikoresho birimo na mudasobwa, ubu biri mu maboko y’inzego.
Hari andi makuru avuga ko mu byafatanywe Fortunat Biselele harimo na pasiporo y’u Rwanda ngo ikinafite agaciro.
Iby’iyi pasiporo y’inyarwanda yafatanywe Fortunat Biselele, byagarutsweho mu rubanza rwabaye mu muhezo ukomeye ku wa Gatanu tariki 20 ari na bwo yahitaga ajyanwa muri iriya gereza.
Ubwo yagezwaga mu rukiko, yari arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe n’abasirikare bamuzanye mu modoka itabonana, y’ibirahure byijimye.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibihuha nkibinImmigration iba igomba guhita ibibeshyyza inerekana ko nta pasiporo yurwanda afite