Umugaba mukuru w’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), Jenerali Christian Tshiwewe Songesa, abinyujije mu butumwa bwa Telegaramu yahamagaje abayobozi bakuru b’ingabo za FARDC 9 i Kinshasa kugira ngo batange ubusobanuro k’ukuntu basiga urugamba ruhinanye bagakuramo akabo karenge bakayabangira ingata.
Aba bayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC barimo na Jenerali Majoro Chico Tshitambwe, umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za M23 ziri mu mu burasirazuba bwa Congo ndetse na Burigadiye Jenerali Nzam Arthur, umuyobozi wa brigade ya 32.
Aba bakaba barahamagawe ku munsi w’ejo tariki 20 Werurwe 2024 mu murwa mukuru wa Kongo i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo nyuma y’ifatwa rya Rwindi n’inyeshyamba za M23, mu rugamba rwabahuje n’izi nyeshyamba za M23 tariki ya 8 Werurwe 2024.
Abandi bayobozi bakuru bategereje guhamagarwa ariko bakitaba umwe umwe barimo Colonel Bakulu Zungu Zungu John, Colonel Aroni Nyamushebwa, Liyetona Koloneli Kalenga Makonga Beston, Liyetona Koloneli Kalau Mukaz Alain, Liyetona Koloneli Mulunda Vumba Kalenga Abdon, CPF Kigamba Kyalondagwa John na CPL Sila Bokomba Jean kugira ngo nabo bakorweho iperereza
Twabibutsa ko umujyi wa Rwindi uherereye rwagati muri Parike ya Virunga, muri Kivu y’amajyaruguru, uyu mujyi ukaba waratereranywe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mpamvu z’agasigane mu kurinda no gucunga neza ibikoresho biremereye by’ingabo za Kongo.
Imirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba za M23 yabaye tariki 8 Werurwe yasize ikibuga cy’indege cya Rwindi cyari ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare bitewe nuko FARDC yakifashishaga mu kwihutisha ibikorwa bya gisirikare cyigaruriwe n’izi nyeshyamba ndetse banahafatira ibikoresho birimo imbunda, amasasu ndetse na Drone zifata amafoto zigatanga amakuru zaturutse kuri iki kibuga.
Ifatwa ry’iki kibuga rikaba ryarabaye insinzwi ikomeye kuri FARDC kuko byaciye ihuzanzira ku basirikare ba FARDC bari mu bice bya Lubero, Walikare ,Beni , Ituri na Goma aha rero bikaba byarongeye gushyira igitutu ku baturage bari iButembo na Kisangani kuko amayira menshi ajyayo ari amashyamba kandi izi nyeshyamba zikaba zizi kuyacengera.
Aba ba Jenerali bahamagawe i Kinshasa mu gihe gito Minisitiri w’umutekano muri D R Congo Peter Kazadi anenze byimazeyo ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu cyabo akavuga ko badashoboye intambara kandi barahawe ibikoresho byose bikenewe ngo barimbure umutwe w’inyeshyamba za M23.
Rwandatribune.com
Intambara zibera muli Africa,hafi ya zose ziba ali civil wars (abenegihugu birwanira).Ibuka intambara zabereye cyangwa zirimo kubera muli Sudan,Libya,DRC,Congo Brazzaville,Tchad,Uganda,Burundi,Central Africa,Somalia,Ethiopia,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Mozambique,South Africa,Cameroon,Angola,etc….Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zabuli 5,murongo wa 6 havuga.Nubwo binanira abandi,Abakristu nyakuli ntabwo bivanga mu ntambara zibera mu isi,kubera ko abakora ibyo Imana ibuzanya bose batazaba mu bwami bwayo.