Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku kiraro cya Zunguruka habereye imirwano idasanzwe, yasakiranije umutwe w’inyeshyamba wa ADF n’ingabo za Uganda zifatanije n’ Ingabo za Congo (FARDC).
Ni imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, mu gace ka Kalyanzuk, muri Teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku kiraro bakunze kwita Zunguruka, cyubakishije imbaho. Nk’uko tubikesha imboni yacu iri muri ako gace.
Iyo mirwano kandi yanabereye mu kandi gace ko mu kibaya cya Mwalika hafi y’icyo kiraro cya Zunguruka. Inyeshamba zo mu mutwe wa ADF n’inyeshamba zirwanya leta ya Uganda aho bivugwa ko uyu mutwe wabayeho ahagana mu mwaka wa 1996, ukaba ufite ibirindiro bikomeye mu mashamba ya Congo, byumwihariko mu bice bya Beni, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Mu minsi ishize, nibwo umuvugizi w’ihuriro ry’ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), Bwana Lt Colonel Mak Hazukay, yatangaje ko bagiye kugaba ibitero simusiga ku mutwe w’inyeshamba wa ADF ngo kuberako ukomeje kubazengereza cyane, no guhohotera abaturage bikabije.
Nibwo kuri uyu wa mbere bawugabyeho igitero ahari ibirindiro byawo bikaze. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana umubare wabaguye muri iyo mirwano .
Imboni yacu, yakomeje itubwira ko hari inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF nyinshi zitaramenyekana umubare ziciwe ku mugezi wa Talia, ubwo zashakaga kuwambuka zihunda imirwano, yanatubwiyeko kandi hanafatiwe imbunda itanu(5)zo mu bwoko bwa AK-47 zatswe izo nyeshyamba.
Inyeshyamba za ADF ni inyeshyamba zikomoka mu gihugu cya Uganda zirwanya Leta ya Yoweri Kaguta Museveni.
Uwineza Adeline