Mu gukomeza imirimo yo guhuza amakuru menshi amaze igihe acicikana, hagati ya FARDC n’ingabo za Uganda (UPDF), Kuva kuri uyu wa 30 Ugushyingo, ibitero by’indege n’imbunda bya rutura byaturutse mu gihugu cya Uganda byibasiye ibirindiro by’umutwe w’inyeshyamba wa ADF biherereye muri DRC.
Nk’uko umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yagize ati: uyu munsi twatangiye igikorwa cyo kwibasira izi nyeshyamba hamwe n’abavandimwe bacu bo mu gihugu cya Uganda, twatangiriye kubitero by’indege n’imodoka kabuhariwe mu gutera ibisasu.
Aho yavuze ati “dufite imbunda za rutura ,twizeye guhasha izi nyeshyamba”. Yanaboneyeho kwihanangiriza ababakwirakwiza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga dore ko hari n’ababigize umukino.
Yakomeje agira ati: “mumenye ko uyu mwanzi turimo turwanya hamwe n’igihugu cya Uganda ariwe mwanzi wanyu, Leta rero ifite gahunda yo kurimbura izi nyeshyamba dufatanije n’ingabo z’igihugu cya Uganda.
Umucyo ntacyo waba uri cyo niba tudakorera mu mucyo, nta kundi rero tugomba gukorera mu mucyo. Guverinoma ya “Warriors” iyobowe na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, irashaka kugira icyo ihishura ku bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu igamije gukuraho ibitekerezo bibi by’umutwe w’iterabwoba umaze imyaka myinshi ubiba mu baturage.
Hashize imyaka mirongo y’urupfu n’ubutayu mu baturage, ibyo bigomba guhinduka. Gusa uku gushyira hamwe ku ingabo z’ibihugu byombi bigaragaza ko bahuje umugambi rwose. Gusa ntitwatinya kuvuga ko hari abakiri gutega imitego mu nzira bagamije kurwanya guverinoma.
Guverinoma iri mu bikorwa byo gushyira mu buryo amasezerano y’umukangurambaga mukuru w’igihugu, yo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. iki gikorwa cyiswe Etas de siège mu ndimi z’amahanga.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iherereye I Beni mu gihugu cya Congo yabidutangarije yavuze ko aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 ugushyingo, FARDC n’ingabo za Uganda UPDF barashe mu birindiro by’inyeshyamba za ADF muri Teritwari ya Watalinga, mu gace ka Beni, gahana imbibi na Uganda ko haturikiye ibisasu byinshi .
Inkomoko imwe yerekana ko igisasu cyakozwe n’ingabo za Uganda cyinjiye mu birindiro bya ADF biherereye mu karere ka Kitshanga, hafi ya Madina. Ayamakuru yemejwe ningabo za Uganda.
Ku ruhande rwa FARDC, Lieutenant Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, yahamagariye abaturage gutuza, avuga ko ingabo za Congo ziri gukorera muri ako gace.
Ati: “Abaturage bagomba gutuza, turi gukorera muri ako gace kandi ingabo zifite inshingano zo gukurikirana mu buryo bwumvikana ADF no kurinda abaturage bacu. Niba dufite amakuru kuri ADF, ntidushobora gutanga itangazo ngo dutangire kuvuga ko ejo tuzatera ADF”.
Twabibutsa ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa mbere 29 Ugushyingo 2021, afatanije n’abavugizi ba FARDC na Polisi y’igihugu cya Congo, Léon-Richard Kasonga na Pierrot-Rombeau Mwanamputu.
Jenerali Léon-Richard Kasonga yemeye ko hari ubufatanye cyangwa guhuriza hamwe imbaraga hagati y’ingabo za Congo n’Ubugande, cyane cyane guhagarika iterabwoba rikomeje gukorwa n’inyeshyamba zo muri Uganda za ADF.
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru Patrick Muyaya yagize ati ” Tuzakomeza kubagezaho amakuru yose y’ibibera kuri uru rugamba rwacu n’inyeshyamba za ADF”.
Ku bijyanye no guhagararira igihugu, abahagarariye igihugu batowe mu turere twose twa Kivu y’Amajyaruguru ibarizwamo ibi bibazo byose. Perezida w’itsinda ry’abadepite bo mu ntara 26 za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gratien Iracan. Yavuze ko “gutabara kw’ingabo za Congo hamwe na Uganda ari ukugira ngo bakurikirane kugera mu mizi izi nyeshyamba bikaba n’uburyo bwiza bwo kurimbura ubwicanyi bwayogoje iki gice cyo muri Congo cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru mu duce twa Benin a Ituri.
UMUHOZA Yves
Aho narashe hari uwo bahasanze cg barashe umuyaga?