Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni hamwe muhatagira imihanda mizima muri Afurika y’iburasirazuba, aho benshi bakomeje kuvuga ko amafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa remezo ashyirwa mu mifuka y’abayobozi ubundi bakajya kwiryohereza
Ibi byagarutsweho nyuma yo gufungura amayira yerekeza mu byerekezo bitandukanye biturutse mu mujyi wa Goma byerekeza mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse n’ahandi.
Nyuma y’uko umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru Lt.Gen Constant NDIMA asohoye itangazo rivuga ko inzira zifunguwe hagaragaye amakamyo menshi, ndetse n’imodokari zitwara abagenzi ziri kugenda mu nzira mbi, abagenzi bumiwe.
Ibi byatumye benshi mu banyapolitiki bavuga ko iki gihugu gifite imitungo kamere myinshi ariko itagize icyo ibamariye na Kimwe.
Nyuma y’uko aya mashusho ateye agahinda acicikaniye ku mbuga nkoranyambaga harimo abatangiye kuvuga ngo cya gihugu gifite imitungo myinshi imaranirwa n’ibihugu byinshi se, ntigira ubuyobozi bikireberera?
Umwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gihugu yagaragaje ko abategetsi barebana n’umushahara wabo naho ibya rubanda bitabareba.
Iyi ninayo mpamvu yagaragajwe n’abavuze ko umutungo iki gihugu gifite ntacyo ukimariye, ndetse batangira no gusubiza abavuga ko u Rwanda rwagiye gusahura imitungo yabo bababwira ko imitungo itaragize icyo ibamarira ko n’uwayisahura ntacyo yamumarira.
Iyi sura igaragaye mu gihe Perezida wa DRC aherutse kuvugira i geneve ko u Rwanda rwaje kumusahura umutungo kamere w’igihugu cye.
Umuhoza Yves