Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buri muri gahunda yo gukangurira imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, RUD/URUNANA na FLN ,kwishyira hamwe kugirngo ihabwe ubufasha n’iki gihugu hagamijwe gutera u Rwanda.
Amakuru yo kwizerwa aturuka mu butegetesi bwa DRC, avuga ko DRC iheruka gusaba imitwe yose yitwaje intwaro irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, kwishyira hamwe bagakora umutwe umwe mu rwego rwo guhuriza imbaraga hamwe.
Kinshasa ivuga ko idashaka gufasha imitwe yatatanye ,ahubwo ko iki aricyo gihe cyiza cyo kugirango iyi mitwe yunge ubumwe , kugirango igahabwe ubufasha bw’Amasasu n’intwaro na DRC mu rwego rwo gutangiza intambara k’u Rwanda .
Ibi ngo biri gukorwa n’Ubutegetsi bwa DRC, mu rwego rwo kwihimura ku Rwanda rushinjwa n’iki gihugu gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23.
Ni umugambi kandi uri kugendana n’ikindi cyifuzo cya DRC, gisaba iyi mitwe kongera gushinga inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri iki gihugu, aho iyi mitwe yasabwe gutangira gukangurira impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose muri DRC n’ahandi kuyoboka iyo nkambi .
Ibi ,ngo nibyo iyo mitwe izashingiraho itangiza intambara k’u Rwanda ngo kuko izaba ibonye impamvu n’ibisobanuro bifatika imbere y’amahanga .
Aya makuru ,akomeza avuga ko mu gihe iyi mitwe yabasha kwishyirahamwe nk’uko yabisabwe na DRC igatangiza intambara ku Rwanda, izahita igaragariza amahanga ko hari impunzi z’Abanyarwanda ziri kuborera mu nkambi muri DRC ndetse ko zigomba gutaha binyuze mu biganiro na Leta y’u Rwanda byakwanga intambara igakomeza.
K’urundi ruhande ariko, umutwe wa FDLR ngo uracyashidikanya kuri iki cyifuzo cyo kwifatanya n’iyo mitwe yindi, ahubwo ugasaba ko ariwo wahabwa icyo kiraka wonyine ,bitewe n’uko ufata RUD-URUNANA na FLN ,nk’abantu batorotse igisirikare cya FDLR (Deserters), ahubwo ko bagomba kugaruka bakakirwa nk’abana basubiye iwabo kandi bakagendera ku mabwiriza y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR.
Ngaho X Congo nikore umuti ibirundanyirize hamwe nzabone uko mbihura bitangoye ncakisha kimwe ukwacyo ?