Gen.Wilson yaba yafashe ubwato bumwerekeza I Burundi aciye muri Tanganyika
Amakuru ava mu nkengero za Pariki ya Kauzi Biega na Itombwe dukesha ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili bwo muri ako gace aravuga ko imirwano irimo intwaro ziremereye za FARDC mu byumweru bibiri bisize itahaye agahenge inyeshyamba za FLN benshi bakaba baratatanye, bikaba byaraturumbuye Gen.Wilson Irategeka agahungira I Burundi.
Muri iyi mirwano imaze ibyumweru bibiri umunyamakuru wacu uri Fizi yahawe ubuhamya n’umwe mu barwanyi ba Mai Mai Laira Mutomboki wabashije kuhagera ko yiboneye imirambo ya bamwe mu bayobozi ba FLN harimo Col Kamari Fabien,Col.Niyirora Ildephonse alias Jigard na Jenerali Moro Maurice wari ushinzwe iperereza muri FLN.
Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abafurero babibonye n’amaso bavuga ko ingombyi yari ihetse Gen Wilson Irategeka ari kumwe n’abasore 24 yavuye ahitwa i Ruhago yerekeza Hembe kuwa mbere taliki ya 22 Ukuboza iruhukira ahitwa Sange, kuwa 26 Ukuboza abaturage bo muri Gurupoma Ruvungi, Teritwari ya Uvila, babonye iyo ngobyi mu masa munani uwo murongo ukaba warerekezaga ahitwa Kiliba ugana kuri Tanganyika ni muri 20Km.
Bamwe mu barwanyi ba FLN baherutse kwishikiriza MONUSCO baherutse gutangariza umwe mu banyamakuru ba Fizi.net, ikinyamakuru gikorera muri ibi bice ko Gen.Wilson Irategeka urwaye cyane yifuzaga kujya kwivuriza I Bujumbura anyuze mu kiyaga cya Tanganyika, agahinguka i Rumonge kuko ngo I Burundi ariho yizeye umutekano we.
Twashatse kuvugana n’umuvugizi wa FARDC muri Sokola 1 Capt Dieudonne Kasereka ngo aduhamirize aya makuru telephone ye ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Gen.Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka niwe Muyobozi mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE(Coalition National pour Renouveau) avuka mu cyahoze ari Komini Nyakabanda,Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo ahitwa Ngaru, yahunze afite ipeti rya Su Liyetona, ishyaka rye rikaba ari naryo ryashinze umutwe w’inyeshyamba wa FLN (Force Liberation national).
Mwizerwa Ally