Ihuriro ry’abanyekongo rigamije kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo CNPSC riyobowe na Gen William Amuri Yakutumba ryongeye gushyira ahagaragara imbwirwaruhame mu majwi n’amashusho ikangurira abanyekongo kwitabira intambara yo kurinda igihugu cyabo kimaze kwigabizwa n’abanyamahanga.
Ni amashusho yafatiwe imbere y’inzu y’icyondo isakajwe ibyatsi aho Gen Yakutumba yari yambaye impuzankano ya gisirikare akikijwe n’abasirikare babiri iburyo n’ibumoso bikwije imbunda n’amasasu.
Umuyobozi w’iri huriro muri politiki no mu gisirikare Gen William Amuri Yakutumba yongeye kugaragaza impamvu nshingirwaho zituma ahamagarira abanyekongo kwitabira intambara yo kurwanya abo yita abanyamahanga bashaka kwigabiza igihugu cya Congo Kinshasa.
Yatangaje ko iyi ntambara asaba abanyekongo kwitabira ifite impamvu nyinshi ariko zose zihuriza ku kuba abanyamahanga bashaka gushyira mu bikorwa gahunda ya balkanisation.
Yasabye abanyekongo kurwana iyi ntambara mu izina ry’Imana.
Aho yagize ati:”Mwese muhamagariwe kurwanirira igihugu cyacu mu izina ry’Uhoraho, Imana yacu, musome mu Abakorinto ba 2, igice cya 7 umurongo wa 14.”
Muri iyi mbwirwaruhame ye, Gen Yakutumba yakomeje avuga ko kuva Congo Kinshasa yahabwa ubwigenge itigeze isogongera ku mahoro no kumutungo kamere w’igihugu cyayo.
Ahubwo ngo Ubwo Bwigenge bwabaye intangiriro y’imibereho mibi, imvururu n’intambara zidashira ziriho kugeza ubu.
Ibi ngo byari mu mugambi w’abakoloni wateguwe kugeza umunsi ubanziriza uwo abanyekongo bahereweho ubwigenge.
Yagize ati: “Ababiligi bateganyaga ko ubwigenge tubuhabwa mu buryo bubiri; hagombaga kubanza igice cy’Uburengerazuba maze uburasirazuba bwo bugategereza indi myaka 30 bukigenzurwa n’abakoloni, ibintu bitanyuze Emeri Patrice Lumumba wari ushyigikiwe n’abaturage benshi bo hirya no hino mu gihugu ariko baza gukomwa mu nkokora n’ingabo za Congo zishyigikiwe n’abakoloni maze abo bivugana Patrice Lumumba ku ya 17 Mutarama 1961”.
Uyu mu Jenerali Amuri Yakutumba washinze Mai Mai CNPSC Yakutumba, uyu mutwe ukaba warashinzwe uvuga ko uharanira inyungu z’ubwoko bw’Ababembe ahagana mu mwaka wa 1998, Jenerali Yakutumba akaba yarahoze mu ngabo z’uwari Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Gebendu wa Zabanga umutwe wa Mai Mai CNPSC Yakutumba ayoboye ukuba ukungahaye ku mabuye y’agaciro ucukura muri Kivu y’Amajyepfo.
UMUKOBWA Aisha