Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi Asifiwe Komanda wa CRAP SPECIAL FORCE ya FDLR yatawe muri yombi ari mu bikorwa by’ubutasi na FARDC
Kuwa 03 Ukoboza 2019 nibwo byamenyekanye ko Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe wari Komanda CRAP wa FDLR yatawe muri yombi na FARDC, byemezwa na Major Ndjike Eric, Umuvugizi w’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com arahamya ko uyu Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe,yaraje mu bikorwa by’ubutasi ahitwa mu Gasoko ka Ndoshyo Gurupoma ya Mutaho muri Teritwari ya Nyiragongo ni muri Km 12 ugana mu mujyi wa Goma , ubusanzwe Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe, akaba ari nawe wagiye ayobora ibitero byibasiye abasivili mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu.
Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe yafatanwe n’abamurinda babiri, akaba yari hamwe na Liyetona Yvon wabashije gutoroka Ingabo za FARDC zikaba zikimushakisha.
Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe, amazina ye y’ukuri ni HABIMANA Jean Damascene yavukiye mu cyari Komini Ndusu, Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Yinjiye mu gicengezi ubwo cyitwaga ALIR yaje guhinduka FDLR/FOCA muri 1998, akaba aribwo yarari kurangiza umwaka wa 6 kuri COLLEGE NKUNDUBUREZI JANJA, mu ishami ry’amategeko.
Itabwa muri yombi rya Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi Asifiwe rivuze iki?
Nk’uko twakomeje kubagezaho amakuru y’izi nyeshyamba ku buryo bwimbitse uyu mwaka wa 2019 ni umwaka waguye nabi abarwanya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye kuri RNC. P5, FLN, FDLR, RUD URUNANA na FPP.
Iyi mitwe yose yitwaje intwaro, yatakaje abantu b’inkingi ya mwamba kandi usanga bari ngenderwaho, uyu Manudi rero yari yungirije Koloneri Ruhinda mu buyobozi bwa CRAP, uyu Ruhinda akaba yaracitse umugongo ubwo yahungaga FARDC.
Ubusanzwe CRAP mu magambo arambuye ni Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur, ikaba ifite inshingano zo kurwanira imbere ndetse n’ubutasi ariko muri FDLR ni nabo bashinzwe ubusahuzi bw’ibiribwa, imiti no kurinda abayobozi.
Koloneri Manudi yari we moteri ngenderwaho ku buryo ababaye muri FDLR bavuga ko kubona umuntu nka Manudi bizabafata iminsi myinshi, ifatwa rya Manudi n’insinzi ikomeye kuri CONGO-KINSHASA ndetse n’u Rwanda.