Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagiranye n’abadepite kuri uyu wa 26 Mutarama kumibanire n’ibihugu byo mu karere, yasobanuye ko ibihugu byose byo mu karere ubu babanye neza, uretse Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bari bategereje kumenya uko imibanire n’ibihugu bituranyi yifashe, cyane cyane ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yasobanuye ko ibihugu byose ubu umubano umeze neza, agaragaza ko Uganda kugeza ubu nta kibazo gihari.
Yavuze kandi no kuri Tanzaniya asobanura ko n’ubwo higeze kuza mo agatotsi kugeza ubu umubano umeze neza cyane.
Yagarutse kandi no kumubano w’igihugu gituranyi cy’u Burundi n’u Rwanda, asobanura ko ubu biri kugenda neza, anasobanura ko we ubwe yigiriye mubiganiro I Burundi, ndetse yemeza ko ubu banatumirana mubirori.
Yagarutse kumibanire na Congo imaze igihe ishinja u Rwanda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23, ndetse n’u Rwanda rugashinja iki gihugu gufatanya n’inyeshyamba za FDLR zahunze zimaze guhekura u Rwanda.
Izi ntumwa za rubanda zasobanuriwe ko igihugu cy’abaturanyi cya Congo aricyo cyonyine gifitanye ikibazo n’u Rwanda naho ibindi byose byo umubano umeze neza.
Uwineza Adeline