Iyicwa ry’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa FDLR/Foca Gen Sylvestre Mudacumura wari uzwi nka Gen.Muhambabazima ni kimwe mu byatumye uyu mutwe uhungabana bikomeye mu gisirikare cyawo no mu miyoborere cyane cyane mu rwego rwa dipolomasi.
Gen.Mudacumura akimara gupfa byaragoranye cyane kugirango haboneke umusimbura, bitewe no kutumvikana no gupingana kwari hagati y’abayobozi bakuru na n’ubu bikiri uko, kugeza ubwo hateranye inama yahuje Abayobozi b’uyu mutwe bo ku rwego rwa gisilikare n’urwa gisivile, aho benshi batashakaga Gen.Omega ahubwo bakifuza ko uwitwa Gen.Niyo Tedeum ariwe wamusimbura.
Uko gushaka gufata umwe mu basirikare bato ngo bamuzamure mu ntera maze bamwimike ku buyobozi bwa FOCA, kuko batashakaga Ntawunguka ariko ntibyakunda kuko Gen Ntawunguka nawe yari afite umubare munini w’abamushyigiye n’ubwo wari wiganjemo abasirikare bato gusa.
Gukora ibinyuranyije n’amabwiriza (amabwiriza FDLR igenderaho avuga ko iyo Umuyobozi apfuye asimburwa n’umukurikiye mu mapeti) byari guteza imvururu, byaje kurangira hatowe Gen Ntawunguka Pacifique uzwi ku kazina ka Omega nk’umuyobozi wa FOCA(ishami rya gisirikare rya FDLR)
Gen Omega yashinjwaga kutagira ubumenyi buhagije mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare ndetse bakavuga ko ashobora no kuba yabaroha mu mutego w’umwanzi bitewe n’ubumenyi bwe bwashidikanyagwaho.
Gen Iyamuremye Gaston Byiringiro we bamushinja intege nke zishingiye ku kuba ageze mu za bukuru bityo bakaba baramufataga nk’umuntu utagifite agatege ko ahubwo yagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru .
Umwe mu bitandukanyije na FDLR mu kwezi gushize ufite ipeti rya Kapitene aganira na rwandatribune.com yavuze ko imikoranire hagati ya FOCA ( ishami rya gisirikare) na FDLR (ishami rya politique) itameze neza bitewe n’uko abayobozi b’iyo mitwe yombi batumvikana .
Ngo ibi binshingiye ahanini mu gusuzugurana bivugwa ko Jeneral Omega asuzugura Gen.Byiringiro Victor akavuga ko nta mategeko y’Umusaza yakurikiza, uru rukaba ari rumwe mu ngero nyinshi uyu mu Kapitene yahaye rwandatrribune.com.
Ni n’aho icyo bita Perezidanse ya FDLR iyobowe na Gen Byiringiro Victoire yoherereje telegaramu ubuyobozi bw’igisirikare buyobowe na Gen Omega isaba kuboherereza abasirikare bane bo mu mutwe udasanzwe wa CRAP biyongera ku basanzwe barinda iyo Perezidanse ariko Gen Omega ntiyabikora yewe ntiyanagira igisubizo cyangwa igisobanuro atanga.
Amafaranga yambuwe FARDC agera ku bihumbi 168$ nayo yateje umwuka mubi muri FDLR
Amafaranga yambuwe FARDC agera ku bihumbi 168$ nayo yateje umwuka mubi muri FDLR, ubusanzwe usahuye ikintu cy’agaciro agomba kugishikiriza Umukuru wa FDLR ariko siko byagenze, ayo mafaranga aherutse kwakwa ingabo za FARDC, Col Ruhinda ukuriye wa mutwe wa CRAP yakuyemo icya cumi ajya kwigurira inzu i Goma, asigaye ayashyikiriza Gen.Omega abandi baburiramo, ibyo byateje ikibazo muri FDLR.
Ngo iyi mikoranire mibi ni imwe mu mpamvu irimo gutuma ibikorwa bya FDLR biyoyoka. Iyi mpamvu ngo yiyongera ku zindi nyinshi zirimo kuba umubare munini w’abarwanyi bawo ari abasaza, kuba nta rubyiruko rugishukishwa kujyanwa muri uwo mutwe kubera ko hashingiwe ku buhamya butangwa n’abitandukanyije n’uwo mutwe, hatahuwe amayeri wakoreshaga bityo ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi, bikaba byaragabanyutuse. Kuba abakibasha gukora imirimo ibyara inyungu badizatinga(gutoroka uwo mutwe) bakajya mu biturage bya Congo abandi bakajya kuba Uganda, ibitero bya FARDC muri operasiyo ‘Sokola’,…
Mwizerwa Ally