Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’amajyepfo mu by’ubukungu ( SADEC) wamaze kwemeza ko igomba kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano bagiye gusimbura mo EAC, nyamara intumbero y’abaje ikaba isa n’itandukanye n’isanzwe,.
Izi ngabo za SADEC zatangiye kugeza ibikoresho bya Gisirikare mu mujyi wa Goma nyamara benshi bakibaza ikiri bukurikireho izi ngabo niziramuka zishinze ibirindiro muri uyu mujyi ugiye kuvamo EAC na MONUSCO,, n’ubwo benshi bemeza ko ikibazanye ari ukurasa umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Hari mo abadatinya kuvuga ko izi ngabo niziramuka zishinze ibirindiro muri uyu mujyi, zizaba ziyemeje no kurwana bityo ikitwaga amahoro azanywe muri Kivu y’amajyaruguru kigahinduka agahinda kurusha uko byari bimeze.
Ibi bari kubivuga mu gihe ingabo za Leta ya Congo ikomeje nayo kwegeranya ibikoresho kabuhariwe, birimo imbunda za rutura, ndetse Congo igakomeza gushinja EAC gufasha inyeshyamba za M23, ibirego bayishinja ariko bagakuramo u Rwanda.
Mu kiganiro n’umusesenguzi mu bya gisirikare Col Bora Manase yatangaje ko kuza gukambika I Goma bitanga icyuho cyo kwinjira mu ntambara, ndetse ko izi ngabo zitigeze zigirana amateka meza n‘uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 zitatura hariya gutyo gusa ngo zijye hagati nk’uko eac yabigenzaga.
Amateka yabo yahereye muri 2012 ubwo uyu mutwe w’inyeshya wahanganaga bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo, bikaza no kugera aho uyu mutwe ufata umujyi wa Goma, hanyuma izi ngabo zikaza kurasa izi nyeshyamba kugeza igihe zihungiye, zimwe zerekeza mu Rwanda, izindi Uganda.
Ibi byose bikagaragaza ko izi ngabo zidashobora kwizerwa n’uyu mutwe kuko amateka yabo hari icyo ahishe.
Icyakora izi gabo ntiziratangaza niba zizaza kurwana n‘izi nyeshyamba gusa ukurikije uko Congo ibyifuza byanatumye yamagana EAC, nta kindi kibazanye kitari uguhangana na M23.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com