Kuri uyu wa gatatu, Umutwe w’ingabo ushyigikiye Leta wigaruriye umujyi wa Lalibera mu karere ka Amhara, aka akaba ari agace kagizwe umurage w’isi wa Unesco.
Kuva mu ntangiro za Kanama uyu mwaka, aka gace gafatwa nk’ubutaka butagatifu hakaba hatuwe n’amamiliyoni y’Abakiristu b’Aba Orthodox hagenzurwaga n’inyeshyamba zo mu karere ka Tigrey gaherereye mu majyaruguru y’icyi gihugu.
Muri iki cyumweru Abarwanyi bo muri aka karere ka Amhra bazwi ku izina rya “Fano” baragenzura imijyi myinshi bamaze kwigarurira ya Wollo na Shewa, muri icyo cyumweru kandi n’indi babashije kwigarurira nka Wore llu, Majete na Gashena nta hatabayeho gukenera ubufasha bw’igisirikari cya Ethiopia.
Kwisubiza iyi mijyi bikozwe n’ingabo zinyeshyamba zishigikiye Leta bibaye nyuma y’aho Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed atangaje ko afashe umwanzuro wo kwinjira mu rugamba mu guhangana n’inyeshyamba zo mu ntara ya Tigrey ikomeje kurwana isatira umurwa mukuru Addis Ababa.
Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yigiriye aho intambara iri kubera kugira kugira yiyoborere ubwe ingabo z’igihugu cye zihanganye bikomeye. Kugira ngo abigereho yahamagariye Abanyetiyopiya bose kuza kwifatanya nawe ku rugamba, aha icyemezo cye gisa n’icyumviswe kugeza aho abaturage biyemeje kujya ku rugamba aho babanza kubaha imyitozo y’ibanze.
Ubu bwitange bw’Abaturage bwagaragaye cyane ubwo abukinnyi b’ibyamamare muri Ethiopia batsindiye imidari myinshi ya zahabu mu gusiganwa ku maguru aribo Hailé Gebreselassie na Feyisa Lelisa bavuze ko bazakora ibishoboka byose kabone n’aho bagwa ku rugamba.
Muyobozi Jérôme