Mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri k’urugamba muri Kivu y’amajyaruguru, amarira ni yose bavuga ko babuze uwagombaga kubakiza inyeshyamba za M23, none akaba abataye mu kangaratete, nyuma y’uko atabarutse bigeze aho bikomeye.
N’ubwo imiborogo yabaye yose muri aba basirikare, si umusirikare wabo wapfuye ahubwo ni Koloneri Ruhinda wayoboraga umutwe w’inyeshyamba za FDLR igice cy’abasirikare badasanzwe CRP, uherutse gupfa nyuma yo gutegwa ibisasu mu buriri bwe.
Uyu mu Koloneri wo mu shyamba za FDLR yizerwaga cyane n’ingabo za Leta ya Congo mu mirwanire dore ko yari afite abasirikare bazi akazi kandi b’abahanga cyane.
Aya marira yaturutse kandi kukuba inyeshyamba za M23 zaramutse zatsa umuriro ku ngabo za Congo, nyuma y’uko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zihambiriye utwazo zikisubirira mu bihugu byabo.
Aba basirikare babonaga rukomeye bakitabaza ruhinda, ndetse hari n’abavuga ko abasirikare ba Ruhinda aribo bajyaga imbere, ariko bakaba bafite ubwoba ko batazongera kugirana ubumwe nk’ubwari busanzwe.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com