Imirwano yahuje ingabo za Leta ya Congo zifatanije n’aba Mai Mai, bari bahangaye n’abo mu mutwe wa Twirwaneho muri Kivu y’amajyepfo, imirwano yaguyemo abarenga 50 bo kuruhande rwa Leta ndetse kugeza ubu bakaba batangiye iperereza kucyateye impfu z’abantu bangana gutya.
Iyi mirwano yabaye mu cyumweru gishize kuwa 21 Ugushyingo ubwo FARDC ifatanije na Mai Mai Rushaba, bagabaga igitero ku mutwe w’Abanyamulenge, bitwa Twirwaneho, mu gace ka Nakamungu, muri Kigoma muri Teritwari ya Uvira, hakaba muri Kivu y’amajyepfo.
Iyi mirwano yabaye yaguyemo abagera kuri 50 bo ku ruhande rwa Leta hamwe n’abo bafatanije, kugeza ubu ubuyobozi bw’iki gisirikare bukaba bwatangaje ko bwatangije iperereza k’urupfu rw’aba bantu.
Ibi nyamara bibaye mu gihe aba basirikare bari biyemeje gutsinsura burundu abo mu itsinda rya Twirwaneho, bityo benshi bakaba bavuga ko ibi bari mo kuvuga ari urwiyerurutso kuko bo ubwabo bari bateguye igikorwa cyo kwica abo muri Twirwaneho uretse ko yabatanze ikabica aribo.
Gusa kuva Ku wa kane, umuyobozi w’akarere ka 33 ka gisirikare yihutiye kujya mu mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi ibiri iki gitero kibaye, atangaza ko hatangiye iperereza.
Nyuma y’ibyo Kuri iki cyumweru, Jenerali Yav Ngola Robert yavuye muri uwo mujyi uri muri Kivu y’Amajyepfo, icyakora ntiyigeze ashyira hanze ibyavuye mu iperereza yakoze.
Kugeza ubu amakuru dufite atangaza ko uyobora urwego rwa gisirikare muri Uvira, hamwe na Colonel Nyamusaraba uyobora umutwe witwaje intwaro wa Gumino na Mai-Mai Rushaba baba barakoze ibyo bakoze batabiherewe uburenganzira n’abayoboye Rejima ya 3304.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com