Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kurekura abarwanyi ba FDLR bari bafungiye mu magereza atandukanye muri iki gihugu bashinjwa ibyaha by’intambara no gusambanya abagore kugahato.
Abarwanyi ba FDLR bari bamaze igihe bafunzwe harimo Maj Sabimana Iraguha alias Maj Mugisha Vainqueur, Major Kizito na Komiseri Enoki bari ku isonga ryabarekuwe.
Gufungura aba barwanyi biri mu bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Pinga hagati ya FDLR/FOCA na FARDC.Abarekuwe bari kuikubitiro ni abari bafungiye muri gereza za Munzenze na Makara ndetse ngo kikaba ari igikorwa gikomereza n’ahandi ,
Isoko ya Rwandatribune iri ahitwa Munzenze, mu mujyi wa Goma ahasanzwe hakorera Urwego rw’Ubutasi bwa gisilikare T2 avuga ko yahawe amakuru n’umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Liyetena ukorera urwego rw’ubutasi bwa gisilikare T2 ko bahawe amabwiriza yo gutoranya abarwanyi ba FDLR,RUD URUNANA na FLN bagiye bafatirwa ku rugamba kugira ngo barekurwe.
Uyu musilikare avuga ko abari ku rutonde rw’ibanze bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza ari Major Vainqueur ,Major Kizito,Maj Lugasi na Komiseri politike wa FDLR witwa Enoki wari umaze iminsi afungiwe muri Gereza ya Makala.
Uyu musilikare kandi avuga ibi bikozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano Leta ya congo yagiranye n’umutwe wa FDLR i Rutchuru aho uyu mutwe mubyo wasabaga FARDC kugirango wemere kujya mu mirwano na M23 harimo kurekura infungwa za gisilikare no gucana umubano na Leta y’u Rwanda. Muri aya masezerano kandi FDLR yasabye ko abafunguwe bagomba kujya basubizwa uyu mutwe akaba ariwo ubasubiza mu buzima busanzwe.
Aya makuru nta ruhande rwa Leta ya Congo cyangwa FDLR rurayemeza gusa ubwo twandikaga iyi nkuru twashatse kumenya icyo uruhande rwa FDLR ruyavuga ho duhamagaye umuvugizi wayo Cure Ngoma ku murongo wa telephone ntitwabasha kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
kuki mwandika ibyo mudafitiye facts
Facts ni ukuvuga iki?
Amasezerano ya FARDC na FDLR yanayeho guhera mu mwaka wa 1997.
Ntabwo ari bishya. Tchitchi ntabwo azi ibibera mu ngabo.
FARDC itinya guhira ipfusha igahitamo ko hapfa abatagira adresse