Umutwe wa FDLR, urashinjwa kwica abasivile bagera kuri batatu abandi icyenda barakomereka nyuma y’imirwano na M23 mu gace ka Kazaroho gaherereye muri Gurupoma ya Tongo Teritwari ya Rutshuru.
Abaturage batuye muri gurupoma ya Tongo batashetse ko amazina yabo ajya hanze ku mpamvu z’umutekano wabo, babwiye isoko ya Rwandaribune.com iri muri ako gace,ko nyuma y’imirwano yahuje M23 na FDLR kuwa 9 Mutarama 2023 ,abarwanyi ba FDLR mutwe biraye mu baturage mu rwego rwo kubatura umujinya maze bicamo batatu bakomeretsa abandi icyenda.
Aba barwanyi, ngo babitewe n’umujinya bari bafite nyuma yo gutakaza abarwanyi benshi muri iyo mirwano bishwe na M23 .
Baragira bati:”nyuma gato y’imirwano yahuje FADLR na M23, abarwanyi ba FDLR baciye muri aka gace biruka, ariko bagenda bica abaturage binzirakarengane. Bari bafite umujinya w’umurandura nzuzi kubera abarwanyi babo bari bAmaze kwicwa na M23 mu gace ka Kasali.”
Mu rukerera rwo kuwa 9 Mutarama 2023, nibwo imirwano yahanganishije M23 na FDLR yongeye kubura muri Gurupoma ya tongo agace ka kazaroho.
Yaje guhoshya mu masaha y’ikigoroba nyuma y’uko M23 ibashije gusubiza inyuma ibitero bya FDLR .
Agace ka Kazaroho, ni kamwe mu duce twari twarahindutse indiri ya FDLR ariko muri iyi minsi Umutwe wa M23 ukaba uri kuhasukura wirukanamo abarwanyi ba FDLR bari bamaze igihe barahahinduye indiri yabo n’ibikorwa by’ubusahuzi no kwibasira abaturage.