Murwego rwo kugaragariza amahanga ko inyeshyamba za FDLR zifite impamvu yumvikana yo gufata intwaro no kuba mu mashyamba, bagiriwe inama na Guverinoma ya Congo yo kongera kubyutsa inkambi no kuzikoranyirizamo impunzi z’abanyarwanda zibarizwa kubutaka bwa Congo.
Iyi niyo nama izi nyeshyamba zagiriwe nyuma yo kwizezwa ko zigiye gufashwa kwinjira mu Rwanda, byaba binyuze mu ntambara cyangwa se biciye muri Politiki, ariko bakinjira mu Rwanda.
Kwinjira mu nkambi ngo bikaba bizabafasha kugaragariza amahanga ko bafite intwaro ariko bazifashisha barinze impunzi zatereranywe n’imiryango mpuza mahanga ndetse n’igihugu baherereyemo cya Congo.
Biravugwa ko ngo nibamara kugera mu nkambi bazasaba umuryango Mpuza mahanga wita ku mpunzi HCR kubitaho. Ibi rero ngo nibyo bazaheraho bashishikariza Abanyarwanda bose baba muri DRC ko nibajya mu nkambi bazahabwa amakarita bityo bikazabafasha no kubona amahirwe yo kujyanwa muri bimwe mubihugu by’I Burayi n’Amerika.
Izi nyeshyamba zasezeranijwe kuzafashwa bene aka kageni ariko nazo zigafasha FARDC kurwanya M23 imaze igihe irwanya Leta ya Congo isaba ubwisanzure bw’imiryango yabo ndetse no guhabwa agaciro mu gihugu cyabo.
Inyeshyamba za M23 kandi zisaba igihugu cyabo ko imiryango yabo yahejejwe mu buhungiro igomba guhabwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo, aho kugira ngo bakomeze gusazira mu buhungiro kandi bafite igihugu cyabibarutse.
Amakuru dukesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Kawuza ivuga ko izi nyeshyamba za FDLR ziteganya kugira inkambi 3 zizakoranyirizwamo impunzi z’Abanyarwanda imwe ikaba izaba iri muri Kivu y’amajyepfo ahitwa I Nyabareke aha ni muri Mwenga, naho izindi zikaba ziteganywa muri Kivu y’amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi ndetse na Rutchuru.
Ni inkambi biteganywa ko zazahurizwamo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda baba abagiye yo bahunze muri 1994 cyangwa se abagiye yo cyera kubw’abazungu ariko bakaba bakivuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Bavuga ko impamvu babiteganya gutyo ari ukugira ngo imiryango mpuza mahanga ibone ko izi nyeshyamba zifite ishingiro, hanyuma ibasabire Leta y’u Rwanda imishyikirano, bobone gutaha.
Umuhoza Yves