Abari bagize komite nkuru izwi ku izina rya COMIDEF ya FDLR bashyizwe mu zabukuru ku ngufu n’inteko rusange ya gisilikare bitegerejwe ko hatorwa indi komite nkuru izayobora FDLR.
Mu nkuru twabagejejeho ubushize yagiraga iti: https://rwandatribune.com/fdlrrwabuze-gica-gen-byiringiro-yanze-kujya-mu-kiruhuko-cyizabukuru-ngo-asimburwe-na-henganze
Hakaba hamaze iminsi umwuka mubi uri gututumba hagati y’urwego rwa gisilikare rwa FDLR ruzwi ku mazina ya FOCA, rukuriwe na Gen.Maj.Ntawunguka Pacifique uzwi ku mazina ya Omega na Komite nkuru isanzwe ari iy’agateganyo ya FDLR ikuriwe na Lt.Gen Byiringiro Victor.
Ubusanzwe iyi Komite yari isanzwe ikuriwe na Lt.Gen Byiringiro Victor Iyamuremye Gaston,Visi Perezida Gen.Major Hakizimana Appolinaire uzwi ku mazina ya Poete Amikwe, umwanditsi mukuru akaba yari Ndayambaje Sixbert wapfanye na Gen. (stomadentlab.com) Mudacumura, Umwanditsi wungirije akaba Uwizeyimana Kalisa nawe uherutse kwicwa, Umujyanama mu bya gisilikare ni Gen.Maj Bonane Daniel Busogo, ushinzwe iperereza akaba ari Nsanzimihigo Cylire Henganze,bakaba baratorerwaga manda y’umwaka umwe ishobora kongerwa
Iyi komite ikaba itarumvikanye n’urwego rwa gisilikare ku bintu byinshi,cyane ibijyanye n’uko abasaza guhera ku myaka 55 bajyanwa mu kiruhuko FDLR ikayoborwa n’abasore bafite amaraso mashya, iri tsimbarara ry’abari bagize Komite ya FDLR ninaryo ryatumye amahuriro amwe n’amwe FDLR yagiye yinjiramo yahitaga asenyuka kubera ibitekerezo by’ubuhezanguni byazanwaga na Gen.Byiringiro aho bavuga nka FCLR na CPC.
Umugambi wo guhirika iyi komite urangajwe imbere na Gen.Karume, Gen.Omega, Henganze Cylire ushinzwe iperereza,Cure Ngoma Umuvugizi wa FDLR na Gen.Gakwerere Umuyobozi mukuru w’ibiro bya gisilikare.
Biteganyije ko ntagihindutse hatorwa komite nshya nkuko Gen.Omega abyifuza, amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha umwe mu baturage batuye mu bice bya Bukombo aravuga ko iri hirikwa k’ubutegetsi rishobora kuvamo gukozanyaho ku mpande zombi ndetse bamwe mu baturage mu nkambi za Kirama,Kazaroho n’ahandi batangiye guhungira muri HCR, isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kazaroho ivuga ko hari abaturage 165 babaga muri ayo makambi bamaze kugera muri HCR basaba ko yabacyura mu Rwanda.
Kambale Shamukiga i Kiwanja muri RDC
ariko se ubundi bwo batashye ko ibyo bitwaza ngo Leta iyobora u Rwanda yagira icyo ibatwara kibi, ko ataribyo dore ko nubundi abenshi mu bayigize ari bene wabo cg se inshuti.