FDLR/FOCA/CNLD ndetse na FLN babundikiriye iyo mu gihugu cya Congo,ngo baracyafite icyizere ko bazataha ku ngufu, ngo kuko Imana yabo ikomeje kubibabwira mu mabonekerwa bakunze kugira iyo basenga.
Ibyo byavuzwe kuri uyu munsi wa gatatu w’iki cyumweru Taliki ya 13 Ukuboza 2023,aho imiryango y’aba barizwa muri FOCA na FLN bambutse umupaka banyuze kuri CORNICHE bahungutse, ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa.
Abe bemeye kugaruka mu rwababyaye, amakamyo yari abatwaye afite ibirango bya HCR,ano makamyo yaje gukomeza aberekeza mukigo cyabugenewe kiri mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’uRwanda kizwi nka Kijote.
Mu mwanya muto bamaze mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka(Migration) buzuza impapuro nk’uko bisanzwe bikorwa,twashoboye gukoma akajisho muri ayo makamyo dutungurwa no gusanga ari abagore n’abana bato batarengeje imyaka cumi nibiri(12) y’ubukuru ndetse n’abagabo barindwi(7).
Twabajije umwe mu bagabo bagera kuri barindwi(7) batashye, yatubwiye ko nta gisubizo ashobora kutubonera ku byerekeye abandi bagabo basize muri icyo gihugu cya Congo kandi ko ntamutekano uriyo.
Gusa uyu mugabo yahishyuye ko baje mu Rwanda bahunze iyinjizwa(Gusubizwa) mu gisirikare birimo gukorwa na FDRL/FOCA ndetse na CNRD/FLN muduce twa masisi na Rutshuru. Ngo abinjizwa muri iyo mitwe bizera ko bazinjira mu Rwanda barwana, nk’uko ngo bakunze kubihanurirwa iyo basenga.
Icyagaragaye ni uko bano bantu baje bafite inzara ,ubwoba ku maso yabo ikindi nuko bafite ubukene ku isura.
Nkuko imibare ibigaragaza igaragaza ko impunzi zabashije gutahuka zose hamwe ari abantu bagera ku ijana na makumyabiri na batandatu(126), harimo abagabo bagera kuri barindwi(7), abandi bakaba ari abagore n’abana bakomoka mu turere hafi ya twose twigihugu cy’uRwanda.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com