Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano ingabo zo mu karere k’ibiyaga bigari zirimo Burigadiye Jenerali (Brig Gen) Endrew Nyamvumba wo mu Rwanda, zimushinja ko abasirikare ayoboye bagiye gutanga ubufasha ku mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze iminsi urwana na Leta ya Congo.
Mu itangazo Amerika yashyize ahagaragara mu Ishami ryayo rishinzwe iby’imari, uyu mu Jenerali yashinjwe kuba mu ntangiriro za 2023 yari ayoboye Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda binjira ku butaka bwa RDC, hanyuma bafatanyije n’abarwanyi ba M23 batera ibirindiro by’ingabo za DRC.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasirikare benshi ba Congo Kinshasa.
Mu bantu batandatu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano kandi harimo na Colonel Bérnard Byamungu uri mu basirikare bakuru ba M23, umutwe u Rwanda rumaze igihe ruregwa guha ubufasha.
Uyu mu koroneli yinjiye muri uyu mutwe acitse Igisirikare cya Congo FARDC, anagishinja guhohotera abaturage no gushyigikira abicaga abaturage b’inzirakarengane.
Abo Amerika ifatira ibihano ibakumira kuba bakwinjira ku butaka bwayo ndetse imitungo bahafite yo igafatirwa.
Amerika yakomeje ivuga ko ihangayikishijwe n’abaturage ba abanye-congo bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’intambara aterwa n’imitwe ibarizwa mu burasira zuba bwa DRC.
Iki gihugu hamwe n’imiryango y’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi bikunze kugaragaza ko biri kumwe na Congo bagafatira ibihano bya Nyirarureshwa byo kwerekana ko bitaye kuri iki gihugu.
Jessica Umutesi