Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye ikaze mu gisirikare Ian Kagame umungu wa Perezida Paul Kagame, ugiye gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rikomeye ryo ku Mugabane w’u Burayi.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, aho Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahishuye ko “Ofisiye Ian Kagame agiye gusozanya amasomo ya Gisirikare muri Sandhurst.”
Yakomeje agira ati “Nk’umwe mu babanjirije Ian Kagame kwinjiira mu gisirikare guhaye ikaze.”
Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022, na bwo yari yatangaje ko Murumuna we Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare muri iri shuri ryo mu Bwongereza.
Muhoozi wakunze kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari Se wabo, yakunze kugaragaza kandi ko atewe ishema n’igisirikare cy’u Rwanda byumwihariko aho yagiye agishimira ubunyamwuga bukiranga.
Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.
Na we ubwe akunze gutangaza ko yishimira kuba yaragize uruhare mu kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ndetse ko ari imwe mu ntego zikomeye yagezeho mu rugendo rwe rwa gisirikare.
RWANDATRIBUNE.COM