Abayoboke b’Ishyaka Union pour la démocratie et le progrès social UDPS rya Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Goma baciye mu rihumye inzego z’umutekano z’uyu mujyi bigabiza imihanda mu myigaragambyo yamagana ingabo za LONI muri iki gihugu (MONUSCO).
Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rw’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi. Kuwa 20 Nyakanga 2022, nibwo uru rubyiruko rwari rwandikiye umuyobozi w’umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa Goma bigaragambya.
CSP Kabeya yasubije aba bigaragambya ko bitemewe ndetse ashyiraho abashinzwe umutekano bagomba gukumira iyi myigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Igisubizo cya CSP Kabeya nticyanyuze urubyiruko rwa UDPS kuko n’ubundi bitababujije kuzindukira mu mihanda bigaragambya. Iyi myigaragambyo yaje gutambamirwa n’inzego zishinzwe umutekano, aho abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma banatwika amapine bamagana MONUSCO.
MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kwamaganwa nyuma yaho Perezida wa Sena y’iki gihugu Bahati Lukwebo nawe atangaje ko azaruhuka izi ngabo zigomba kuba zivuye ku butaka bwa RD Congo.
United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.