Mu mujyi wa Goma niho habereye ubwiyunge hagati y’ igisirikari cya leta ya Congo FARDC, Umutwe w’abarwanyi ba Wazalendo, ndetse n’ umutwe w’ abarwanyi ba FDLR nyuma y’ uko bari bamaze iminsi batana mu mitwe mu mirwano ikomeye yatumye hagwamo benshi abandi bagafatwa mpori.
Ni ubwiyunge bwa yobowe na Gen Sikabwe wabaye umuhuza hagati ya FARDC ,Wazalendo na FDLR nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibahanganishije.
Intumwa 20 nizo zari zihagarariye na Wazalendo, aba Ofisiye ba FDLR bari bayobowe na Maj Bizabishaka Bosco Umukozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri FDLR/FOCA, ndetse na Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru Nkuba Peter Kirimwami na Lt.Gen Fal Sikabwe ukuriye ibikorwa bya Operasiyo mu Karere ka Kivu y’amajyaruguru na Ituri n’abandi bayobozi ba gisilikare batandukanye.
Icyari kigenderewe kwari uguhosha umwuka mubi wari umaze iminsi uri hagati ya FDLR ,Wazalendo na FARDC nkuko umunyamakuru wa Rwandatribune uri Goma abisobanura.
FDLR ivuga ko yatewe mu birindiro byayo biri ahitwa Shove na Mubambiro bibarizwamo abayobozi bakuru, ikaba yaratewe na FARDC ndetse muri iyo mirwano hakaba harafatiwemo abarwanyi 13 ba FDLR barimo Capt Sharma wari ushinzwe ibikorwa by’ ubukangurambaga ndetse na Sgt Sankara.
Ku ruhande rwa Wazalendo bo bavuga ko ibirindiro bya APCLS biri ahitwa Rusayu byatewe n’umutwe wa HIBOU hicwa abazalendo 20 ku ruhande rwa leta hapfuye abarenga 8.
Si Rusayu gusa kuko n’ahitwa Mugunga na Kibati hose hari kambitswe n’ abarwanyi ba Wzalendo haratewe haratwikwa, ariko nyuma baza kuvuga ko bari babitiranyije n’ abarwanyi ba FDLR.
Uruhande rwa FARDC ruvuga ko hagiye haba kwibeshya mu gutandukanya FDLR na Wazalendo aha rero akaba ariyo mpamvu abarwanyi ba Wazalendo bagiye bagwa muri iyi mirwano.
Guverineri Nkuba Peter Tshirumwami yiseguye ku bagize ibyago bagatakaza ababo muri iyi mirwano aho yavugaga ko ibikorwa byo kurasa FDLR bihita bihagarara kuko FDLR nayo ari Wazalendo.
Abari mu nama bemeje kongera gukorera hamwe mu bikorwa byo kurwanya umwanzi umwe ariwe M23 kandi basaba ko abari inyuma y’ibibikorwa byakuruye amakimbirane bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.