Nyuma y’itangazo ryavugaga ko kuwa 18 Nzeri hagomba kuba imyigaragambyo y’amahoro yagombaga kubera mu mujyi wa Goma, lauberamo ibikorwa byo gushyingura, abishwe n’ingabo za Leta FRDC kuwa 30 Kanama, imyigaragambyo yatangiye berekeza ku irimbi ahitwa Makao ariko baza gushwiragizwa nyuma yo kubarasamo ibyuka biryana mu maso.
Ibi byabaye ubwo bari bageze ahitwa I ndosho berekeza nyine ku irimbi ry’I Makao, bamwe mu baburiye ababo mu bwicanyi bwo kuwa 30 batangira gusakuza ndetse bivugwa ko bari batangiye guteza akavuyo hanyuma abapolisi batangira kubaminsha mo ibyuka biryana mu maso.
Iyi myigaragambyo bivugwa ko igamije gusaba ubutabera bw’abantu babo bishwe bazira ubusa,. Kandi bigakorwa n’abakabarengeye.
Aba kandi bari banafite intego yo gusaba guverinoma guha agaciro abo mu miryango yabo bishwe hagashyirwaho umunsi wo kubibuka.
Icyakora bakimara gusora itangazo ryabo umuyobozi w’umujyi yarabahakaniye atangaza ko batemerewe gukora iyo myigaragambyo.
Iyi myigaragambyo yaje gutangira ndetse abari bayirimo bababaye cyane kandi buzuye umujinya berekeza ku irimbi ryari rishyinguyemo ababo ariko umujinya urabaganza batangira gusakuza, hanyuma bageze, indosho inzego zishinzwe umutekano zibarasamo ibyuka biryana mu maso, ndetse bamwe muri bo barakomereka.
Umuhoza Yves