Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Lt Gen Costant Ndima yeguriwe urugamba rumaze igihe ruri kubera mu ntara ayobora, nyuma yo kwitana bamwana mu minsi ishize bikarangira inyeshyamba za M23 ziyoboye urugamba kandi batabarusha ibikoresho.
Ibi bibaye nyuma y’ikibazo cyabaye mubuyobozi bw’urugamba ruri kubera mu burasirazuba bwa DRC, kuko buri wese yishyiriragaho amategeko kandi ugomba kuyobora urugamba ari umuyobozi w’iyi ntara yashyizwe mu maboko y’igisirikare mucyiswe Etat de Siége.
Amakuru menshi aturuka muri FARDC anavuga ko uyu muyobozi wa Etat de Siége ariwe waba yarafungishije abasirikare bose bagiye batsindirwa k’urugamba , abashinja kudakora uko bikwiriye.
Mbere y’uko uyu muyobozi ahabwa ishingano zo kuyobora urugamba k’umugaragaro, m’ubuyobozi bw’izi ngabo zari k’urugamba harimo akajagali bikekwa ko ari nabyo byatumye hapfa imbaga itabarika ubwo abarenga 200 bicwaga n’inyeshyamba za M23 murugabano rwa Masisi na Rutchuru.
Uyu muyobozi uhawe kuyobora urugamba rero mu gihe Leta ya Congo yari mu nzira zo gushaka uko yashyikirana n’izi nyeshyamba , bikaba bivuze ko iby’imishyikirano bizaba bihagaze nawe agashyiraho ake, byananirana bagakoresha ubundi buryo.
Ni kenshi bamwe mubayobozi b’iki gihugu bakunze kugaruka k’u Rwanda banifuza ko igisirikare cya Congo cyatera u Rwanda, kirushinja gushyigikira M23. Abantu benshi bakunze kwibaza niba mugihe umwana uhetswe mu mugongo agukuye mu byimbo wamwarira k’umuhetse ngo niwe uri bushobore.
Nyuma y’ibi nk’uko tubikeshya ibaruwa yanditswe n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo Lt Gen Tshiwewe Songesa Christian kuwa 15 Werurwe yemeje ko ibirebana n’urugamba ruri kubera mu gace karimo Etat de Siége ruri mu biganza bye, mbese ko ariwe bireba.
Uyu muyobozi kandi urugamba rushyizwe mu biganza bye mu gihe inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira hafi intara ya Kivu y’amajyaruguru yose, n’ubwo uduce tumwe twari twarafashwe n’izi nyeshyamba zatuvuyemo nk’uko byasabwaga n’imyanzuro ya Luanda mu rwego rwo gushakira amahoro arambye kariya gace.
Lt Gen Costa Ndima ashyikirijwe urugamba mu gihe gikomeye k’uburyo bamwe badatinya kuvuga ko ntakizabuza izi nyeshyamba kwigisha mukeba wabo bahanganye ariwe FArDC
Umuhoza Yves