Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ko mu burasirazuba bw’iki Gihugu hakomeje kugaragaza umuco wo kudahana, ariko ngo na byo ni ukubera u Rwanda dore ko iki Gihugu kiyemeje gushinja u Rwanda ibinyoma.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igikomye cyose bazamura u Rwanda ngo ruri inyuma y’ibyananiye gukemurwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Noneho ubu Guverinoma ya Congo iravuga ko ikibazo gikomereye iki Gihugu ari ibikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu byokamye uburasirazuba bw’iki Gihugu.
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDCongo, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru agaragaza uko iki Gihugu kibanye n’amahanga, yavuze ko ikindi kibazo kiri kwitabwaho na Guverinoma ari ikijyanye n’ubutabera.
Yagize ati “Ikindi kibazo gikomeye turi gukoranaho na Minisitiri w’Intebe Wungirije, ni ikibazo cy’ubutabera. Kubera iki hari ibikorwa bihora byisubiramo by’ihohoterwa mu burasirazuba bwa RDC, ni ukubera ko ni uko hari ikibazo cyo kudahana.”
Uyu mudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko iki kibazo na cyo gifite imizi mu Bihugu by’ibituranyi.
Ibi birego byo guhora Congo yitakana ibyayinaniye, ikabishinja ibihugu by’ibituranyi, si bishya kuko iki Gihugu cyakunze kugaragaza ko ibyakinaniye byose ngo ari ukubera u Rwanda.
Gusa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uherutse kugirira uruzinduko muri Congo Kinshasa, yasabye Guverinoma y’iki Gihugu kudahora ifata ibyayinaniye ngo ibyegeke ku mahanga.
RWANDATRIBUNE.COM