Impuruza iheruka gutangwa n’abasirikare bakuru bigakekwako hari hagiye guhirika ubutegetsi bwa Museveni , hamenyekanye ko yatewe n’amakuru y’ibihuha yari aturutse mu rwego rw’Ubutasi CMI.
Mu icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko cyifashishije abasirikare bakuru muri UPDF kitatangaje amazina, ryerekanye ko ubwo Museveni yari mu myiteguro yerekeza mu nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigizwe umuryango Common wealth, Ubutasi bw’igisirikare cye bwakiriye amakuru avuga ko hari ikibazo cyari kigiye kuba.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati:”Baduhaye amakuru atariyo. Bituma abayobozi bafata icyemezo cyihutirwa, gusa ubu ibintu byasubiye mu buryo, abantu nibatuze”
Ibintu muri Uganda byatangiye guhwihwiswa ko haba harimo gutegurwa Coup d’etat, ari nabyo byatumye Lt Gen Peter Elweru wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo asaba abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Mbere kuryamira amajanja mu rwego rwo kuburizamo ikintu bita ko ari kibi bari babwiwe ko kigiye kubangamira ubutegetsi bwa Uganda.
Iki gihe, Gen Elweru yahise atanga itegeko ko abasirikare bose bagomba kuguma mu bigo byabo, ko ntawemerewe gutembera.
Icyatumye abantu benshi bakeka Coup d’Etat ni uko babihuje nuko Museveni yari mu Rwanda na Gen Wilson Mbadi(Umugaba mukuru wa UPDF) ari muri Kenya mu nama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku iremwa ry’umutwe wo kohereza mu burasirazuba bwa Congo, bigakekwa ko hari abakuririra kuri ibi bakaba bahirika ubutegtsi bwa Perezida Museveni.
Museveni akiva mu Rwanda yahise ategura inama n’abasirikare bakuru, ikaba ari inama yabereye birindiro bya Burigade ya 401 mu gace ka Irenga mu karere ka Ntungamo.
Iyi nama yitabiriwe na Gen Mbadi Wilson(Umugaba Mukuru wa UPDF), Lt Gen Peter Elweru(Umugaba mukuru wungirije) ,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba(Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka), Maj Gen James Birungi(Umuyobozi w’Ubutasi bwa Gisirikare(CMI) na Maj Gen Leopird Kyanda.
Hari abahuje Inama ya CHOGM nk’umunsi mubi ku butegetsi bwa Uganda, c yane ko mu mwaka 1971mu nama nk’iyi yabereye muri Singapore aribwo Idi Amin Dada yifashishije igisirikare mu guhirika ubutegatsi bwa Milton Obote.
Hari abagiye batunga agatoki mu batavugarumwe n’ubutegetsi kugerarageza guhirika Museveni, aho ku isonga mu bakekwa harimo Gen David Ssejusa alias Tinyefuza wayoboye CMI na Mugenzi we bahoranye mu gisirikare Rtd Col Kiiza Besigye.