Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu”Human Rights Watch” wasohoye Raporo ishinja M23 ubwicanyi ku basivili basaga 30 babarizwa mu bice byose bya Teritwari ya Rutshuru igenzura.
Uyu muryango ufite ikicaro i New York uvuga ko kuva muri Kamena hagati M23 yafata umujyi nyambukiranyamupaka wa Bunagana, imaze kwica abasivili barenga 30 mu bice byose igenzurwa.
Ida Sawyer, Umuyobozi ushinzwe shami nkemuramakimbirane muri HRW kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022 ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko kuwa 21 Kamena 2022, Izi nyeshyamba zishe abantu bagera kuri 2o mu gace ka Kavumu kari mutwo M23 igenzura muri Teritwari ya Rutshuru.
Madamu Ida avuga ko muri abo 20 , harimo aban 2 bakiri bato , avuga ko M23 yabishe ibaziza gutanga amakuri ku ngabo z’igihugu FARDC bazimenyesha aho ibirindiro bya M 23 biherereye.
Yagize ati “ Bamwe bishwe bahunga , mu gihe abandi bishwe bigambiriwe. Hari abana b’abahungu bafite imyaka 6 n’uw’7 biciwe ku kibuga cy’umupira i Biruma.”
Uyu muyobozi muri HRW avuga ko M23 yagiye yica abandi benshi mu bice bya Kisiza na Katwa.
Madamu Ida akomeza avuga ko kuba M23 igikora ibyaha by’intambara ari uko ubwo yatsindwaga abayobozi bayo banze gushyikirizwa ubutabera bikozwe n’ibihugu byabakiriye aribyo by’u Rwanda na Uganda.
Yashoje asaba Leta zunze ubumwe za Amerika gufasha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira mu kibazo cya M23 yemeza ko ikomeje gutikiza ubuzima bw’inzirakarengane mu burasirazuba bw’iki gihugu.