Imiyoborere Myiza
Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi yimakaje ihame ry’ubuyobozi buboneye, bushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda, bwubaka ubwuzuzanye n’uburinganire ,kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kugena no kugenzura ibibakorerwa no gukorera mu mucyo.
Byaje kugaragara kandi ko Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ,rifata imiyoborere myiza nk’ishingiro ry’Igihugu gikomeye, gitekanye kandi bikaba ari ingobyi y’iterambere y’umuturage n’iry’Igihugu muri rusange. Hari kandi kwimakaza imiyoborere myiza ibereye Abanyarwanda kandi igera kuri bose.
Imiyoborere myiza kandi yakomeje kwitabwaho binyuze mu gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda, Umutekano no kurinda Igihugu, Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, kurwanya ruswa n’ubutabera butsura iterambere, kubaka inzego, imikorere n’imikoranire yazo n’ibyiciro byihariye.
Imibereho Myiza y’Abaturage
FPR-Inkotanyi yagejeje ku Banyarwanda byinshi bishimishije, harimo kugabanya ku buryo bugaragara umubare w’abana bapfa bavuka, n’umubare w’ababyeyi bapfa babyara; wagabanyije cyane igipimo cy’ubwandu bwa SIDA, wongera n’umubare w’ababona imiti igabanya ubukana bw’icyo cyorezo. Ikindi kandi, washoboye guha Abanyarwanda bose amahirwe angana yo kwiga no kwivuza, uhereye ku batishoboye no kunoza politiki y’ubwiteganyirize, iy’ubutaka, imiturire n’ibidukikije, ndetse n’iy’imikino n’imyidagaduro bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Mu buzima, hashyizweho gahunda zifatika zo guteza imbere ubuzima, harimo gushyira imbaraga mu bwisungane mu kwivuza, aho 84% y’Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza, serivisi z’ubuzima zakomeje kwegerezwa abaturage, ku buryo mu gihugu cyose, umubare w’ibigo by’ubuvuzi wavuye kuri 579 mu 2010 ugera kuri 905 mu 2015, umubare w’abaforomo wavuye kuri 8,049 mu 2010 ugera kuri 8,898 mu 2015, na ho uw’abaganga wavuye kuri 604 mu 2010 ugera kuri 709 mu 2015.
Hanashyizweho kandi abajyanama b’ubuzima mu midugudu yose. Impfu z’abana zaragabanutse ziva kuri 76/1,000 zigera kuri 50/1,000 n’iz’ ababyeyi bapfa babyara, ziva kuri 476/100,000 zigera kuri 210/100,000.
ababana n’ubwandu bwa SIDA bose babona imiti igabanya ubukana. Abanyarwanda bakomeje kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro. Hashyizweho kandi Ikigega cy’ubwishingizi gifasha abagore bakorera umushahara, babyaye kubona umushahara wabo wose mu gihe cy’ikiruhuko cy’ababyeyi cy’amezi 34 .
Hakomeje kandi gushyirwa imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda bose kugira isuku. Mu gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hakozwe byinshi. Gahunda ya GIRINKA yakomeje gushyirwa mu bikorwa, ifasha mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi cyane cyane mu bana. Abaturage bari batuye muri Nyakatsi bafashijwe gutura heza, gahunda ya VUP yashyizwe mu bikorwa mu mirenge yose 416, aho mu mwaka wa 2010 yari mu mirenge 60.
Ingengo y’imari yo gufasha abatishoboye yikubye inshuro zirenze ebyiri. Na ho umubare w’abatishoboye babona inkunga y’ingoboka wavuye ku ngo 9,692 ugera kuri 85,899.
Hanatangwa kandi inguzanyo ziciriritse ku baturage bo mu cyaro mu rwego rwa VUP kugirango babashe kwiremera Imirimo no kwiteza Imbere. Ibi byose byagize uruhare mu gukura abaturage mu bukene bukabije, bityo bashobora kuzamura impuzandengo y’imyaka yo kubaho y’Umunyarwanda, aho yavuye ku myaka 62 mu 2010 ikagera ku myaka 67 mu 2016.
Ibi byose bigakorwa mu gihe FPR Inkotanyi yasanze ari , ngombwa ko haterwa indi ntambwe iganisha ku Munyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza.
Uburezi
Mu burezi, hashyizweho gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose by’umwihariko ku rwego rw’amashuri y’incuke n’urwabafite ubumuga(12 YBE) no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye kujya ku ishuri.
Hongerewe umubare w’ibyumba by’amashuri, hanatangizwa gahunda y’amashuri y’imyuga (TVETs) ku rwego rw’Igihugu, hanavugururwa imfashanyigisho bigamije guhuza inyigisho n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Umubare w’amashuri makuru na Kaminuza wariyongereye.
Hanashizwe kandi ingufu mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri; hanazamurwa ubumenyi n’imibereho myiza by’abarezi ndetse n’abanyeshuri bagezwaho ibikoresho bakeneye.
Hongerewe umubare w’amashuri y’ubumenyi rusange n’ay’imyuga anongererwa ubushobozi, hibandwa ku bumenyi n’ubumenyingiro, bijyanye n’isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo
Hanubatswe urwego rw’ikoranabuhanga mu burezi mu byiciro by’amashuri byose, hagamijwe kugira uburezi bw’indashyikirwa ndetse Hanongerwa umubare w’amashuri y’icyitegererezo, harimo n’ay’abikorera, bigamije kwigishiriza mu Rwanda abashaka amashuri meza hanze.
Hategekimana Claude