Perezida wa Angola Louranço yavuze ko yizeye ko igitekerezo cye kizafasha u Rwanda na Congo kuva mu bibazo barimo byo kutumvikana.
Ibyo Perezida Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC kuva mu 2022 yabigaragarije imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye ku cyicaro cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 24 Nzeri 2024.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gukemura amakimbirane yatutumbye mu burasirazuba bwa RDC.
Kuri RDC, yamenyesheje bagenzi be ko intumwa z’iki gihugu ku rwego rw’abaminisitiri, iza Angola n’iz’u Rwanda tariki ya 31 Nyakanga zanzuye ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye igomba guhagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024.
Yasobanuye ko mu rwego rwo kubungabunga umusaruro w’ibiganiro byahurije intumwa z’ibi bihugu i Luanda, Angola yatanze igitekerezo cy’uburyo umutekano wagaruka mu burasirazuba bwa RDC, umubano w’u Rwanda ukazahuka.
Mu ngingo ziri mu gitekerezo cya Angola harimo guhuza imbaraga mu gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufatwa nka nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere, ndetse no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Mu nama yahuje intumwa z’ibi bihugu tariki ya 14 Nzeri 2024, byari biteganyijwe ko zishyira imikono ku buryo bwo gusenya FDLR bwemejwe n’inzobere mu butasi n’igisirikare hashingiwe ku gitekerezo cya Angola, ariko iza RDC zarabwanze.
Tariki ya 19 Nzeri, Perezida Lourenço yoherereje mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, ubutumwa burebana n’ibiganiro bya Luanda, anaganira na Perezida Paul Kagame ku murongo wa telefone.
Perezida Lourenço yabwiye Inteko Rusange ko Angola, RDC n’u Rwanda bikiganira ku gitekerezo yatanze, uko amahoro yaboneka, umubano na wo ukazahuka, kandi ko nibamara kucyumvikanaho, intumwa zabyo zizahura, zigishyireho imikono.
Yagize ati “Igitekerezo cyagera ku masezerano y’amahoro cyatanzwe na Angola, kirebana na RDC n’u Rwanda. Ingingo zayo ziri kuganirwaho ku rwego rw’abaminisitiri kugira ngo bagere ku bwumvikane buzatuma bahurira mu nama, bashyire imikono ku masezerano y’amahoro ya burundu, no kuzahura umubano wa RDC n’u Rwanda.”
Uretse perezida wa Angola watanze igitekerezo anashyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Nyamara n’ubwo impande zombi zihuye ubugira kenshi bakagira nibyo bemeranya kugeza ubu ntakiragerwaho.
Rwanda tribune.com