Uduce tugera kuri 5 two muri Teritwari ya Rutshuru twashizemo abaturage bahunga ingo zabo kubera Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC kuva ejo ku wa Kabiri Tariki ya 2 Kanama 2022.
Utwo duce ni Kabaya, Kanombe, Nkokwe, Rubumba n’uduce twegereye inkengero z’umuhanda werekeza Rumangabo nka Katale, Bushenge na Bugomba.
Amakuru aturuka ku mboni ya Rwanda Tribune muri Teritwari ya Rutshuru avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri muri Localite ya Kanombe yatumye humvikana urufaya rw’amasasu na za bombe bituma abaturage batuye muri utwo duce bahahamuka bahitamo gukuramo akabo karenge ku bwinshi.
Ikindi ngo ni uko umutwe wa M23 ukomeje gukaza ibirindiro byawo muri utwo duce wongera abarwanyi bawo n’intwaro byatumye abaturage babona ko mu gihe gito kiri imbere hashobora kubera isibaniro.
Ubu utwo duce dusa n’utwambaye ubusa kuko abaturage hafi ya bose bahatuye bahunze ingo zabo kubera intambara ihanganihije umutwe wa M23 n’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM