Mu rwego rwo kurushaho kuzamura umubare w’abayisura, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buratangaza ko hatangijwe ubukerarugendo bwa nijoro ,hagiye kubakwa Hoteli n’imigozi yo kugenderaho ndetse ko icyiyongereye kuri ibi bugiye kugarura inzovu, imbogo n’ingagi zo mu misozi.
Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Protais Niyigaba yavuze ko kuva African Parks yafata iki cyanya mu nshingano hari byinshi bimaze guhinduka ndetse ko imwe mu ntambwe zishimishije zimaze guterwa harimo no kuba abasura iyi pariki n’amafaranga yinjiza byariyongereye.
Ati “Uyu ni umwaka wa kabiri ubuyobozi buhindutse habamo ubufatanyabikorwa, urebye aho twayisanze ntabwo ari habi ariko ubushobozi yifitemo bwo kubyara umusaruro ntabwo bwakoreshwaga nk’uko bikwiye.”
Akomeza avuga ko urebye nk’amafaranga yavaga mu bukerarugendo yari nka miliyoni 700 Frw ku mwaka n’abasura bageze ku bihumbi 18, ariko ko uyu mwaka bageze ku bihumbi 21.”
Yiyigaba akomeza avuga ko mu bijyanye no kwihaza n’ibyo pariki ya Nyungwe yakoraga mu mibare byari bikiri hasi, Leta igashyiramo amafaranga menshi mu guhemba abakozi kandi bisaba amikoro. Ariko ko uburyo buhari ari ubwo kuzamura pariki ikagera aho ibona amikoro yo kugira ngo ibungabungwe no kubyarira Leta amafaranga bundi buryo.
Ati’’Amikoro dushaka ni uko dushaka ko biba 100%. Uyu munsi ibijyanye no kwihaza kwa pariki biri kuri 25%, ibintu bikomeje kugenda neza ibiteganyijwe mu nyigo yo guteza imbere ubukerarugendo bigaragara ko mu myaka icumi tuzaba turi hejuru ya 80%.
Inzovu n’ingagi bigeye kugaruka
Nubwo uyu munsi Pariki ya Nyungwe ibarizwamo inyamaswa zo mu bwoko bw’inyamabere ariko nto, amateka agaragaza ko mbere atari ko byari bimeze kuko yigeze kubamo inyamaswa nk’inzovu, imbogo, ingwe n’izindi.
Amakuru agaragaza ko inzovu ya nyuma yabaga muri Nyungwe yishwe na ba rushimusi mu 1999. Imbogo zo hashize imyaka 30 zishizemo. Nubwo bitaremezwa ko ingwe nazo zashizemo hashize imyaka myinshi zitagaragara.
Protais Niyigaba mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru ,yavuze ko imwe mu mishinga migari bateganya harimo kugarura muri Nyungwe inzovu n’imbogo ndetse hagashyirwamo n’ingagi zo mu bibaya.
Ati “Dufite gahunda ko bitagomba kurenza 2026, inzovu, imbogo n’izindi nyamaswa bita amasenge [ntabwo zimenyerewe cyane ariko byenda gusa n’ingurube nini cyane]. Birumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa mbere, nko gukora inyigo no kugaragaza ko impamvu zari zatumye zivamo zamaze gukurwaho n’ingamba zihari kugira ngo zitazongera gukurwamo.”
“Naho bizaba ngombwa hari igihe inyamaswa zibanza gushyirwa mu gace kamwe kugira ngo zidateza ibibazo hagati yazo n’abaturage.”
Yakomeje avuga ko hari na gahunda yo kuzazana ingagi zo mu bibaya muri iyi pariki.
Ati “Ibijyanye n’ingagi zo mu bibaya byo ni ibintu biri mu cyerekezo cya kera ariko bitewe n’aho u Rwanda rugeze rubugangabunga urusobe rw’ibinyabuzima, izo ngagi zirabangamiwe. Byagaragaye ko muri Nyungwe haba hari amahirwe ko zahagirira ubuzima bwiza.”
Hagiye kubakwa hoteli n’imigozi yo kugenderaho
Nubwo Pariki ya Nyungwe imaze kwigarurira imitima ya benshi, kugeza ubu abayisura bose iyo bakeneye kurarayo, bacumbikirwa hanze y’ishyamba.
Kimwe mu byo African Parks imaze igihe itekerezaho ni ukureba uburyo muri iri shyamba hakubakwa hoteli ku buryo abazajya barisura bazajya baryoherwa no kuriraramo.
Niyigaba Protais yavuze ko uyu mushinga ugeze kure ku buryo uyu mwaka uzarangira iyi hoteli yuzuye. Ati “Kugeza ubu nta hoteli cyangwa lodge dufite muri pariki hagati ariko uyu mwaka tuzawugera hagati twujuje amacumbi ari muri pariki hagati, umuntu ashobora kugenda agatandukana n’umuhanda akajya mu ishyamba akaruhukiramo.”
Undi mushinga uri gutekerezwaho ndetse hakaba haramaze no gutangwa isoko ryawo ni ujyanye no kubaka umugozi muremure mu kirere abantu bashobora kugenderaho bava mu gice kimwe cy’ishyamba bajya mu kindi uzwi nka Zipline.
Ati “Hari ibintu turi gutegura bijya gusa na kiriya kiraro cyo mu kirere ndetse isoko riri hanze ku bijyanye n’umugozi wa Zipline, dushobora gukora ufite nka metero 800, aho umuntu ashobora kuza akaba yava ku Uwinka akagera mu ishyamba ukongera ukamugarura. Twizera ko iri mu bintu Abanyarwanda bazishimira cyane ko bakunda cyane ibintu byihariye birenga ku kuba umuntu yagenda mu ishyamba.”
Hatangijwe ubukerarugendo bwa nijoro
Mu 2022 kandi Pariki ya Nyungwe yatangije uburyo bushya bw’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho abantu bashobora gutembera iri shyamba mu masaha y’ijoro n’amaguru.
Iki gikorwa cyo gusura gishobora gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikarangira saa yine z’ijoro aho abantu basura ibice bitandukanye bya Nyungwe. Muri Afurika ubukerarugendo nk’ubu bukorwa muri Madagascar ariko bukaba bukunzwe cyane muri Amerika y’Epfo.
Protais Niyigaba yavuze ko bazanye ubu bwoko bw’ubukerarugendo kugira ngo bafashe abantu kubona inyamaswa za nijoro no kuruhuka.
Ati “Inyamaswa za nijoro ntabwo ushobora kuzibona ku manywa amahirwe yonyine ugira yo kubona inyamaswa za nijoro ni uko uba wagenze nijoro. Rero twashatse guha amahirwe abadusura kugira ngo babone ibyo bintu, abaza kumanywa nabo batabona ariko uretse n’ibyo hari ibintu bifungura imitekerereze niba umuntu abashije kugenda nijoro akamenya uko ishyamba rikora muri ayo masaha na byo nibyiza. Bifasha kandi mu bijyanye no gutekereza no kuruhuka.”
Abakora ubu bukerarugendo bahabwa amatoroshi mato bashobora gukoresha kugira ngo babone aho bagana, gusa agomba kuba afite urumuri ruke kugira ngo rudakanga inyamaswa.
Abantu basabwa kubukora bacecetse kugira ngo bagire amahirwe yo kwibonera inyamaswa zihiga cyangwa zikagenda nijoro. Abitabira ubu bukerarugendo bagira kandi amahirwe yo kumva amajwi y’inyamaswa mu masaha y’ijoro.
Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu ya kimeza make asigaye ku Mugabane wa Afurika. Kuva iki cyanya cyagirwa pariki mu 2005 abantu batandukanye bakomeje kwitabira kugisura.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso kilometero kare 1019, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda, ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye bitewe n’uko ari ishyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.
Kugeza ubu ibarizwamo amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, 133 ya ‘Orchidées’, indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo. Irimo kandi amoko y’inguge atandukanye, ibimera birenga 1019, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320.
Mu 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB rwafashe umwanzuro wo kwegurira imicungire y’iyi pariki ikigo cya African Parks. Iki ni na cyo gisanzwe gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse n’izindi zo hirya no hino muri Afurika.