Abadusema ni izina ryakomotse ku jambo ry’igifaransa ‘doucement’ tugenekereje mu kinyarwanda risobanura ‘buho buhoro’,iri zina ryahawe abarwanyi bafitanye isano n’u Rwanda kuko zari ingabo zigizwe n’abasirikare bari bamaze gutsindwa mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse benshi muri bo bakaba bari basize boretse igihugu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mbere y’uko aba bahabwa izina ry’abadusuma,bari bazwi nk’abarwanyi b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda FDLR kuko nyuma yo gutsindwa aba barwanyi berekeje mu cyahoze ari Zaire ariyo Congo Kinshasa y’ubu aho bamaze imyaka igera kuri 2 maze bagatungurwa n’ibitero by’ingabo zari ziyobowe na Laurent Kabila mu guhunga bakaza kwisanga muri Congo Brazaville.
Ubwo Deni Sasu Ngwesso yashakaga gufata ubutegetsi bwa Congo Brazaville,yarebye ikomeye mu mitwe y’abarwanyi inyuranye yari muri icyo gihugu ayisaba kumufasha gufata ubutegetsi.Aha yanatumyeho n’indi yar’ifite ibirindiro muri Congo Kinshasa mu kazi ko kumufasha gufata ubutegetsi maze FDLR yohereza ingabo. (https://balonlatino.net/)
Izi zagiye mu byiciro bibiri,icyambere cyari kiyobowe na Generali Rwarakabije cyagezeyo mbere ngo cyakundaga gusenga ndetse kikanabiharira umwanya munini maze abandi barwanyi bagiha izina ry’abahubiri,biva ku ijambo r’igiswahili ‘kuhubiri’ bisobanuye kubwiriza iby’ijambo ry’Imana.Aba ngo bari bazwiho kunyaruka muri byose aribyo bitaga ‘kwirasa’.
Igice cya kabiri ku ngabo zaturutse muri FDLR cyari kiyobowe na Gen Mudacumura nicyo cyageze aho bagombaga guhurirwa ari icyanyuma mu mitwe y’abarwanyi yose yagombaga guhemberwa gufasha Deni Sassou Ngwesso gufata ubutegetsi maze abandi babajije impamvu batinze nabo barabasubiza bati twaje ‘doucement’ buhoro buhoro kubera ibikoresho biremereye bari bahetse ndetse n’urugendo rurerure bakoze birabananiza,niko kwitwa abadusuma batyo.
mugihe Abahubiri bagiraga bati “twirase” ingabo zari ziyobowe na Mudacumura zagize ziti: “ehhhh Doucement” dore ko zari zarabaye cyaneme n’abavugaga ururimi rw’igifaransa haba Brazaville aho babanje kuba ndetse n’Igwadorite na za kabaro hose havugwaga igifaransa n’ilingala; abahubiri bagira bati “ babantu ni Abadusuma muri byose” izina riba kimomo gutyo abadusema baba abadusema.
Aba baje guhuza umugambi bahabwa ibisabwa maze bicaza Deni Sassou Ngwesso ku buyobozi bw’igihugu cya Congo Brazaville.
Abadusuma baje kongera kubona ikindi kiraka
Ubwo imirwano muri Congo Kinshasa yari irimbanije hagati ya guverinoma yari iyobowe na Perezida Laurent Desire Kabila ndetse na RCD Goma yarikuriwe na Jean Pierre Ondekane wari umuyobozi wa guverinoma yatabaje abacanshuro banyuranye ariko ntibyagira icyo bitanga.Aha yagiriwe inama yo kwitabaza Abadusuma bari baherereye I Brazaville mu 1998 abifashijwemo na Madame Mukantabana Seraphina.
Perezida Kabila Laurent yagiranye amasezerano n’uyu mutwe maze mu kwezi kwa cumi 1998 uva Congo Brazaville werekeza INSERE uyobowe na Majoro Mpiranyi wahoze akuriye umutwe warushinzwe kurinda perezida Habyarimana afatanije na Majoro Mpiranyi wahoze ayoboye Batayo ya 57 muri FAR ndetse na majoro Nyamuhinda wahoze akuriye urwego rw’iperereza RWASIR.
Nyuma y’imiteguro n’imyitozo yabereye Insere muri 1998 aba barwanyi bahise berekeza Kamina bahava berekeza Kabaro mu mirwano yari ikomeye aho bahavuye berekeza I Pweto nyuma baza kuvangwa n’indi Burigade yari ivuye muri Ekwateri bahita bajya ahitwa Nyuzu, mu mwaka w’2000 nibwobatayo 106 yageze ikirembwe.
Uko abadusuma bakamye ikimasa
Amasezerano abadusuma bagiranye na Perezida Laurent Desire Kabila yavugaga ko bagomba kumufasha gutsinda RCD Goma maze nawe akabafasha gufata igihugu cy’u Rwanda.
Nyuma y’igihe gito, bajyanywe ahitwa Kabalo maze bahabwa ibikoresho bikomeye nyuma berekeza ku urugamba rutari rworoshye.
Ku itariki ya 16 Mutarama 2001 nibwo habistwe urupfu rw’uwari perezida wa Congo Kinshasa Laurent Desire Kabila maze iby’amasezerano yagiranye n’abadusuma birangirira aho kuko uwamusimbuye ariwe Joseph Kabila,umuhungu we atakomeje ishyirwa mu bikorwa ryayo.
N’ubwo Joseph Kabila atakomeje aya masezerano ariko ntiyaneruye ngo avuge ko ayasheshe niko gusubira aho bahoze mu birindiro bya FDLR bigabiza intara ya Kivu barindiye inkunga izabaherekeza iwabo I Rwanda.
Nyuma yogutinda muri Kivu aba barwanyi bagiye bacikamo ibice byinshi ibyo bitaga kwirobera(rebellion)maze havuka imitwe myinshi itandukanye twavuga nka RUD Urunana,CNLD Ubwiyunge,FLN n’indi myinshi cyane.
UWIZEYIMANA Aphrodis