Ahagana mu mpera z’umwaka w’1994 ubwo ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bamwe mubari ku isonga muri ubwo bwicanyi bafashe iyambere bahungira muri Zayire ari yo Congo y’uyu munsi, bamwe bagenda badashizwe kuko bari bataragera ku ntego yabo yo gutsemba Abatutsi.
Aba bari bahunze kandi umugambi wabo wo gutsemba burundu ubwoko bw’Abatutsi umaze gukomwa mu nkokora, bageze mu buhungiro bakomeza inkigisho y’urwango ndetse batangira no gushing imitwe yitwara gisirikare bityo havuka umutwe w’inyeshyamba waje no gushyirwa k’urutonde rw’imitwe yitwaje intwaro, uwo mutwe ni ALIR.
Nyuma uyu mutwe umaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba bayihinduriye izina ahagana mu mwaka wa za 2002, uyu mutwe na mbere y’uko uhindurirwa izina ukaba waratozaga abasirikare ba Leta yariho icyo gihe kuko banitabazwaga mubikorwa bitandukanye.
FDLR yatangiye kugenda itoza imitwe yitwara gisirikare cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, babumvisha uburyo umwanzi bafite ari umututsi waje kubanyaga igihugu cyabo ndetse banabigisha y’uko kugira ngo babone amahoro ari uko bagomba kubikiza bose.
Ng’uko uko havutse Nyatura umutwe ufata FDLR nk’umubyeyi wabo kuko kugira ngo ubeho byagizwe mo uruhare n’izi nyeshyamba hafi 100 ku ijana.
FDLR ntiyahagarariye aho nk’uko byemezwa na bamwe mubagiye bagira uruhare mu ishingwa ry’iyi mitwe bakiri muri FDLR, ahubwo batangiye kugenda bangisha n’ayandi moko ubu bwoko bw’Abatutsi, aha twavuga nk’aho batoje umutwe w’inyeshyamba wa APSLC ndetse bakajya banabafasha kubona intwaro ariko ingenga bitekerezo ari nk’ibyabo neza neza.
Kuva icyo gihe abo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye guhunga, abandi baricwa, batangira kandi gushinjwa gushaka gukora Balcanisation nk’uko bari barabicengejwe mo n’abo muri FDLR.
Umuhoza Yves