Umuyobozi w’inyeshyamba muri Kasaï , Mubiayi Dewayo ashinjwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikari kuba nyirabayazana w’ibyaha by’ubugome byakozwe mu gihe cy’imvururu zabereye muri Kasaï.
Mubiayi Dewayo yafashwe ku itariki ya 11 Ukuboza , afatirwa mu gace ka Kananga. Nkuko Parike ya gisirikari ibivuga ngo ni umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba bagize uruhare runini mu bikorwa bibi byabereye muri Kasaï mu mwaka wa 2016 na 2017.
Uyu Mubiayi Dewayo aregwa kandi kuba umwe mu bayobozi b’inyeshyamba bafashe umwanzuro wo guca imitwe abapolisi 39 n’abasirikari 2 muri Werurwe 2017 mu birometero 100 uvuye Tshikapa.
Uyu muyobozi w’inyeshyamba aregwa na none icyaha cyo gutegeka gutwika ibigo byinshi by’amashuri gatolika , Icumbi ry’abafungwa (Prison) ya Parike n’icumbi (Evêché) rya Nyiricyubahiro Musenyeri rya Luebo.
Hejuru y’ibi , akekwaho kandi kugira uruhare mu gufata ku ngufu mu ruhame , guca umutwe umugore w’umuyobozi(Administrateur) wa Teritwari ya Luebo.
Izina Mubiayi Dewayo rinavugwa n’ahandi: guca umutwe umushefu w’akagari (Village) n’abahungu be 2 mu gace ka Kazumba mu kwezi kwa Kamena 2017. Muri iyo dosiye , abantu 2 bakatiwe n’urukiko rwa gisirikari igifungo cy’imyaka 7 mu gihe we atari yakaburanishijwe kubera yari mu buhungiro.
Mu kwezi kwa Kamena 2018, nibwo itsinda rya Parike ya gisirikari ryagiye muri Luebo gukora iperereza habazwa abantu benshi batandukanye.
Amakuru yizewe atangwa n’urwego rw’ubutabera avuga ko , mu rwego rw’iperereza ryimbitse , ngo hari abandi bantu bagomba kubazwa vuba aha.
IRASUBIZA Janvier.