Abatuye mu gace ka Ang’orom muri Teso y’Amajyepfo, mu Ntara ya Busia; baguye mu kantu ubwo basangaga umuntu utazwi yashyize isanduku mu rugo rwa Kenneth Akide wahoze ari umuyobozi w’ihuriro y’Abanyamategeko bo muri kiriya gihugu.
Iyi sanduku yari inafite umusaraba hejuru, yari yarambitswe iruhande rw’uruzitiro, ku buryo abayibonye bayirebeye inyuma ya senyenge.
The Citizen dukesha iyi nkuru yavuze ko mu isanduku imbere harimo urwandiko rutegeka Akide kwishyura akayabo ka miliyoni imwe y’amashiringi ya Kenya. Uru rwandiko kandi rwavugaga ko Akide nadatanga ariya mafaranga azavanwa muri kariya gace atuyemo.
Polisi ya Kenya yageze aho biriya byabereye, itwara iriya sanduku mu gihe yahise itangiza iperereza ryo kumenya abihishe inyuma kiriya gikorwa.
Kenneth Akide yayoboye ihuriro ry’abavoka bo muri Kenya hagati ya 2010 na 2012.
Ndacyayisenga Jerome